IKINYARWANDA, Ururimi Gakondo rudakoreshwa IBUKURU!

Gukoresha uru rurimi Gakondo biracyari inzozi! Imbuga zose za MINISTERI zikoresha ICYONGEREZA(English) ku buryo uvuga IKINYARWANDA gusa byamugora kubona amakuru

Kuri uyu munsi mukuru mpuzamahanga w’Ururimi Gakondo(journée mondiale de la Langue Maternelle)nagize amatsiko yo kureba umwanya IKINYARWANDA gifite mu ikoreshwa ryacyo nk’ururimi Gakondo.

Mpereye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka mu Rwanda(2021) yagiraga, iti »Tubungabunge Ikinyarwanda, Umusingi w’Ubumwe n’Agaciro by’Abanyarwanda« , nashatse kumenya niba ababishishikariza abandi na bo barabigize ibyabo!

Bitewe kandi n’uko ngo « Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose »nibajije niba Abanyarwanda babona ako GACIRO mu ikoreshwa ry’Ikinyarwanda ibukuru? Ni yo mpamvu nazengurutse ku mbuga zose za Ministeri uko ari 20 kugira ngo ndebe ahaboneka IKINYARWANDA nk’ururimi rw’IBANZE cyangwa se rwa KABIRI. Nabaye nk’ukubiswe n’inkuba!

Ikinyarwanda gikoreshwa hanze y’inzego nkuru za Leta

Gukoresha uru rurimi Gakondo biracyari inzozi! Imbuga zose za MINISTERI zikoresha ICYONGEREZA(English) ku buryo uvuga IKINYARWANDA gusa cyangwa uwashaka amakuru muri urwo rurimi nta handi yayakura uretse kuri Radio!!Reka duhere ahangaha:

Aha ni nko ku IREBERO! Ariko se uvuga IKINYARWANDA hari icyo yahabona?

No kwa Ministri w’Intebe, Icyongereza ni cyo gifite icyicaro.

No mu zindi Ministeri bikaba uruhererekane

Na Ministeri y’Urubyiruko n’Umuco yatengushye UMUCO!

Hari nka Ministeri zagombaga gukoresha cyane IKINYARWANDA ku mbuga zazo bitewe n’abo zireberera kandi bazigana: ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, ubutabera, ibikorwa-remezo, umurimo…

Ururimi ni ikimenyetso cy’Ubwigenge, Ubuhake cyangwa Ubukoloni

Biragaragara ko kwanga gukoresha Ikinyarwanda bitari ibyo mu Nzego z’Ibanze gusa aho abayobozi bihangishaho indimi z’amahanga bashaka kwemeza abaturage ko bize!Yewe si n’ibyo kwa Muganga(Ibitaro n’Ibigo Nderabuzima)aho ibintu hafi ya byose biba byanditse mu Cyongereza kandi abarwayi bahunyeza mu Kinyarwanda.

CHUK.rw

Abashishoza bazi neza ko nta gihugu kigenga by’ukuri kandi kiyubashye uzasanga abayobozi bakoresha indimi ntirano haba mu mbwirwaruhame cyangwa ku mbuga(web sites) zabo. Baba banga kwitesha agaciro no gupfobya iby’iwabo.

Kuri bo, ururimi Kavukire ni ishema ry’igihugu n’ubukungu ntagereranywa ku buryo uwinjiye mu gihugu cyabo aba agomba kwiga urwo rurimi yanze akunze. Ingero ni nyinshi: Ubudage, Ubutaliyani, Uburusiya, Ubushinwa, Ubufaransa…

Uretse no gutuma abanyamahanga barukunda(kabone n’iyo byaba ku ngufu), gukoresha Ururimi Gakondo bitanga n’akazi ku bize iby’isobanurandimi(interprètes). Kuki abangaba bo babuzwa ayo mahirwe?

Ku rundi ruhande ariko, ururimi burya ni ikimenyetso cy’ubuhake. Ntushobora kuvuga ko wigobotoye Gashakabuhake, ukirwana no kuvuga ururimi rwe nk’aho ari we uguha ijambo cyagwa uri kumwereka ko ibyo yakwigishije wabifashe.

Njye mbona igitego cy’Ubukoloni ari icyo kutwumvisha ko indimi Gakondo ari « ingirwandimi »(dialectes)n’ubwo zaba zivugwa n’amamiliyoni akangari y’abantu. Kandi koko hari n’ibihugu abaturage badashobora kumvikana badakoresheje ururimi rw’umukoloni(Icyongereza, Igifaransa, Igiporutigari, Icyesipanyori…)kimwe n’uko hari n’ubukoloni bushya twikururira muri urwo rurimi rushya rukomeza kutubera umurunga utuziritse.

Dutandukanye Ururimi Gakondo n’Ururimi Kavukire

Hari abantu bakomeza kuvuga izo ndimi twita ko ari iz’amahanga kandi kuri bo ari « Kavukire »kuko bavukiye iyo mu mahanga batavukiye mu Rwanda. Ururimi kavukire ni urw’aho hantu yavukiye akanaharererwa.

Naho Ururimi Gakondo rwo ni urujyanjye n’inkomoko, igisekuru(des origines). Ni rwa rundi bamwe musangiye ubwenegihugu(nationalité) bakubaza ngo « ururimi rw’iwanyu ni uruhe »? « Gira icyo utubwira mu rurimi rw’iwanyu? »

Iyo watangiye guhura n’ibyo bibazo ni bwo utera intambwe yo gukunda ururimi Gakondo kandi ukarukomeraho. N’ibisubizo biraza maze wowe na bo rukababera iteme ribahuza mu bwuzuzanye kuko basanga nawe hari ibindi ubarusha.

Dukunde kandi tuvuge ururimi rwacu rw’IKINYARWANDA, duhere ku bakuru n’aho bakorera kugira ngo n’abato baberwe n’icyo kirezi.

By P.Protogène BUTERA

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :