Ndinda yabaye aho, maze agakunda kubenga bitari iby’abandi; umukobwa bamusabiye wese akamubenga. Baramubwiraga bati: « Tugiye kugushakira umugeni. Ndinda akaririmba agira, ati: « Oya si uyu Ndinda, kandi aho Ndinda kandi emwe Ndinda! »
Umunsi umwe bajya gusabira Ndinda umukobwa Nyirataba, umukobwa w’itaba ry’Iminyana, Ndinda amubonye ati: « Si uyu Ndinda, kandi aho Ndinda, kandi emwe aho Ndinda »
Nyirasenge aramutonganya cyane, ati: « Nta wundi mukobwa uteze kubona uzaza ahwanye na Nyirataba dore ko ugiye kubenga kurusha imitwe n’imitali!Ndinda aramwihorera aragenda, abanga umuheto ashyiramo imyambi ajya guhiga. Undi munsi se aramutumira ngo aze amwitabe. Ndinda araza, asanga bamuzaniye Nyirantagorama umukobwa w’intege ndende. Ndinda aramwitegereza ati: »Si uyu Ndinda kandi aho Ndinda kandi emwe aho Ndinda! »
Nyina aramwihererana aramutonganya ati: « Dore so agiye kukuzinukwa ntazongera kujya kugusabira umugeni, umaze kwigira Kabutindi, wananiye nyogosenge, nanjye urananiye; gira vuba wisubireho, wibwire. » Ndinda ntiyamurora ntiyamwumva, aragenda ajya guhiga.
Se aratinda yongera kumutumaho ngo naze amwitabe. Ndinda araza, bamuzanira umukobwa w’intebe y’umuringa akagira izuru ry’umutali. Ndinda amubonye ati: »Ni uyu Ndinda kandi aho Ndinda, ngwino yewe ga Ndinda! » Bagiye gutaha ubukwe, Ndinda bamuhitisha mu nzoga ngo avuge iyo ashaka. Abagira nk’uko yari yabagize yanga abageni,ngo ntashaka inzoga bamuhaye. Ndinda bamuhaye inzoga y’urwagwa, ngo ntanywa uruzira-nkashi.
Ubukwe burataha, ariko bakababazwa n’uko Ndinda atanywa inzoga nk’abandi. Abandi bahungu bati: »Ko utanywa inzoga ubitewe n’iki? Ndinda akabihorera. Bamuzanira inzoga y’inturire, Ndinda arasogongera arayicira, ngo ntanywa uruziramvuzo. Bimaze umwanya babwira mushiki we ngo namuhe inzoga y’ubuki. Ndinda inzoga arayanga ngo ntanywa uruzira-nsinda.
Ndinda yari umwana w’umuhinza w’icyo gihugu, ni cyo cyatumaga yigira ibyo byose. Nuko umugeni abonye ibyo Ndinda yigira, ati: »Sinsigara aha! Ati: »Ese muransiga mugende muvuga ngo munsize he? Singiye gusigarana n’ikirura gitinya abantu, ngo ni ubukire nkurikiye, ndabahakaniye. Nuko umugeni arahaguruka n’abakwe baje kumushyingira, asubira iwabo. Si njye wahera….
Twibaze rero…
1-Muri ibi bihe turimo, kwigira Kabutindi nka Ndinda biracyashoboka? Ese buriya, ari Ndinda cyangwa ababyeyi, uwari uri mu kuri ni nde? Bariya bakobwa bombi,Nyirataba na Nyirantagorma,Ndinda yabajijije iki ababenga?Nyuma se yahisemo neza? Nimumbwire namwe isomo byadusigira…
Sources: Mgr Aloys Bigirumwami, Ibitekerezo, Nyundo, 1971, p.38
By Protogène BUTERA