NZAGUKUMBURA

Guma mu rugo, wisohoka; ni yo mahoro kuri wowe, ku bawe ,ku nshuti ndetse no ku isi hose..Byumvishe amatwi yombi muri iyi ndirimbo

https://kubahonet.com/category/podcast/feed/

Composé pendant le confinement de mai 2020

Dore amagambo y’iyi ndirimbo:

Yemwe abo kwa Korona murakoma ?

Yego turaho Nihonkuboneye we!

Ko utuzindutse aho ni amahoro?

Yego ni amahoro rwose;

Sintinda mu magambo,

Dore ngiki ikingenza

Kandi unyumve neza rwose:

Njye ngusanze nk’umunywanyi

Si iby’abayobozi babasonga!

Ahaaa, ngaho mbwira!

  • Korona urakabije

Twese utugize nk’abana

Ugeze hariya ngo “Banza ukarabe”

Kandagira maze ukarabe

Niwanga urebe uko nkugira!

Yee, ni byo rwose;

Niba utabishoboye,guma mu rugo!

R/ Guma mu rugo, wisohoka

   Ni yo mahoro kuri wowe

Ku bawe, ku nshuti ndetse no ku isi hose.

  • Nyiramwiza uza yisize

Verini yuzuye ku nzara

Umubavu mwiza utama hose

Ntumutinya uti” Banza ukarabe”

Niba utabishoboye, Guma mu rugo!

R/ Guma mu rugo, wisohoka

   Ni yo mahoro kuri wowe

Ku bawe, ku nshuti ndetse no ku isi hose.

  • Urakabije uri n’akagabo

Abatindaga mu kabari

Bamenye ibyo mu rugo

Basubiranamo icyicaro.

Yee ni byo rwose

Ni nziza Gumamurugo!

R/ Guma mu rugo, wisohoka

   Ni yo mahoro kuri wowe

Ku bawe, ku nshuti ndetse no ku isi hose.

  • Aho bakinga zikinguka

Bagakaraba ntacyo gusamura

Gira vuba na bo ubasonere

Hato isari idasumba iseseme

Kandi ibyo ubabwira ari byo rwose:

Gumamaurugo!

R/ Guma mu rugo, wisohoka

   Ni yo mahoro kuri wowe

Ku bawe, ku nshuti ndetse no ku isi hose.

  • Ibyo byose ntibiguhagije

Uti pfuka akanwa n’amazuru

Nta kuvugaguzwa,oya

No guhumurirwa n’iby’abandi

Kandi iwawe ntako ugenza!

Oya, guma mu rugo!

R/ Guma mu rugo, wisohoka

   Ni yo mahoro kuri wowe

Ku bawe, ku nshuti ndetse no ku isi hose.

Final: Yee, Gumamurugo, nzagukumbura(X3)

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé,je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté.Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable?N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable?Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer,nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous.Dans cette voie,je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :