Par
KAMANAYO Ezéchiel/Gasabo District
Baje batubwira ngo bagiye kudufasha kongera umusaruro no kwivana mu bukene. Ngo ni yo mpamvu izina ry’ikigo cyabo ari TUBURA!Nyamara umuhinzi iyo agezemo ni bwo amenya neza ibyo bintu ibyo ari byo.
Umuntu ajyamo yiruka ngo umusaruro ugiye gutubuka, bugacya asanga watubye maze n’agasambu bakagateza kugira ngo biyishyure. Njye mbimazemo imyaka 3, ariko bisa n’aho ntacyo byamariye pe!Muti gute?
Tubura y’inyongeramusaruro ntayo nabonye
Kuri bo,gukorera mu matsinda yari intego yo gufasha abakene kubona inyogeramusaruro mu buryo bw’ubwisungane. Twe twibwiraga ko TUBURA ituzaniye inyongeramusaruro(ifumbire mvaruganda) ngo twikure mu bukene.
Bigitangira muri 2006, inkunga ya Leta yari 50%. Ninjiyemo muri 2014 ngira ngo ni ibintu bizima.Ibyago byanjye ni uko muri 2017 iyo nkunga yashyizwe kuri 25%. Ubu gahunda ni uko ngo abahinzi ari twe tugomba kwitangira ayo 75% asigaye.
Twibaza impamvu icyo kintu cya TUBURA cyateretswe hagati y’umuhinzi na Leta kidafite ubushobozi bwo kuyunganira?Ese ubifitemo inyungu ni nde?
Amashyirahamwe y’abambuzi n’abacancuro
Aho iyo nkunga ya Leta igabanirijwe, abafite amafranga menshi babonye uburyo bwo kwikorera ubucuruzi. Ubu ni bo basigaye bishyira hamwe bakagura inyongeramusaruro(ifumbire)mu izina ry’abahinzi kugira ngo bayigurishe ku kilo n’abafite ubushobozi buke ariko bumvise akamaro k’icyo kintu(besoin créé).
Aba rwose (nanjye ndimo)bari gusubira ku kabo.Ese iyo mirima twari twaramenyereje imvaruganda izihanganira imborera yonyine? Nsigaye ndeba ukuntu henshi umusaruro watangiye kugabanuka, bikanyobera.
Nawe mbwira:Abahinzi b’abakene ni nde uzabakura mu nzara(griffes) z’abo bambuzi n’abacancuro? Cyangwa ni bya Byanditswe Byera bibuzurizwaho ngo « Ufite azongererwa… »?!Ahaaa! Nzaba mbarirwa, singiye guca urwa Nzabandora!
Byanditswe na KAMANAYO Ezéchiel/GASABO