Jyoti Amge ni we mukobwa mugufi cyane mu bakiri bazima ku iyi isi.Mu mwaka wa 2012 yari afite uburebure bwa cm 63, agapima n’ibiro bitarenga 5. Ku myaka hafi 20,abamubonaga bagiraga ngo ni akana k’agakobwa kiga mu kiburamwaka.
Koko rero,kuva yavuka tariki 16 Ukuboza 1993,yabanje kujya atinya gusohoka ngo batamuseka.Ariko ngo aho ashyiriwe mu gitabo cya « Guiness des Records » byamuhesheje amahirwe yo kumenyekana birenze imbibi z’akarere ka Nagpur avukamo ahongaho mu gihugu cy’Ubuhinde.
Nyuma yo kurangiza amashuri ye abanza na Kaminuza, asigaye atumirwa gukina muri za filimi mu bihugu byinshi ndetse na Amerika.Iyo aheruka gukinamo ni iyitwa: « American Horror story:Freak show »(2014-2015).
Mu buzima,byose birashoboka.Abamusekaga akiri muto,ubu baramutangarira cyane.Na we akanyamuneza kabaye kose.Nguko rero.Nawe,uko waba umeze kose,icyari inzitizi gishobora kukubera amahirwe n’inzira yerekeza ku bukire.Kuva icyo gihe,ugatangira kwicara ku meza amwe n’Ibikomangoma.
By Protogène BUTERA