By GASHEMA Philemon
Ntabyo mu Kinyaga!Ukwezi kwa cumi kudusize habi.Ukwa cumi na kumwe ko twagutangiranye akaga gakomeye.N’ubwo Cyangugu yose(Rusizi na Nyamasheke) yibasiwe, hano mu Murenge wa Bweyeye twarakubititse kabisa .Ariko cyane cyane mu Kagari ka Rasano aho inkuba n’inkubi y’umuyaga byaje ari simusiga.
Kandi koko burya ibyago byibasira abanyantegenke.Abari baherutse kubakirwa aho gukinga umusaya,umuyaga warahushye ntiwagira icyo usiga inyuma.Abaturage bari baherutse gukurwa mu manegeka bararira ayo kwarika.Umutindi nta kabi kamurenga pe.Kuri bo,ngo ayo manegeka ni yo yabarindaga imiyaga!
N’amashuri ntiyasigaye
Uretse abo baturage bangirijwe n’imyaka bagasigara iheruheru,n’ibigo by’amashuri byagiye hasi ibindi birashegeshwa bikomeye.Kwitabaza umuganda ni byiza ariko ntibihagije.Hakenewe ingufu za Leta zo mu rwego rwo hejuru.
Ubwo twabasuraga bari mu myiteguro y’umuganda w’ukwezi,bavugaga ko bazatabara ibigo by’amashuri gusa.Ngo abaturage bazirwanaho.Ariko umuntu yarebaga uko bamerewe,akibaza aho bazakura ubushobozi.Uko bamerewe biteye agahinda.Ngo inkuba zo bazazikizwa n’Imana yonyine kuko nta muturage wa hano wakwigondera « imirindankuba ».
By GASHEMA Philemon/Bweyeye
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.