Dore ishyano:Umukobwa yarongoye nyina umubyara!

Misty Velvet Dawn Spann akomoka mu Ntara ya Oklahoma,muri Amerika.Uwo mukobwa w’imyaka 26 y’amavuko aherutse gukatirwa imyaka 10 y’igifungo kubera yarongoye nyina umubyara.

Uko bahuye bigeze aho kwibanira

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru « Tulsa World »,mu mwaka wa 2014 ni bwo nyina Patricia Ann Clayton w’imyaka 44 yongeye kubona 3 mu bana be bari baratandukanye kera cyane.Uko bagendaga baganira ni ko barushagagaho guhuza urugwiro.Ni bwo muri Werurwe 2016 biyemeje gusezerana imbere y’amategeko.

Mu rukiko,Misty Velvet yiyemereye ko yakoze amahano maze agabanyirizwa ibihano. Nyina yari yamwemeje ko umubano wabo utabangamiye amategeko.Iby’amasano yabishidikanyagaho kuko izina rye ritagaragaraga ku cyemezo cy’amavuko.Habaye ah’ubuhamya bw’abaturage baje kwerekana neza ko ari we rwose nyina w’uwo mukobwa.

Umugore Nyirakamenyero

Urukiko ntirwatinze kubatandukanya no gutesha agaciro(annuler)uwo mubano mutindi.Ikibabaje ni uko uyu mubyeyi gito yari amaze kubigira akamenyero.Ngo mu mwaka wa 2008 yari yarongowe n’umuhungu we,Jody Calvin Spann.Uyu musore ni we waje kubimenyesha ubuyobozi maze muri 2010 buca ayo mahano.

Patricia yasobanuraga ko nta kibi bakoze kuko yashakaga kumufasha kutajya mu gisirikare ku ngufu(intégrer l’armée).Icyo gihe yarababariwe,ariko ubu noneho ibye n’umukobwa we bizamugeza kure.Kubera ko bombi bafite imyaka y’ubukure,bashobora kuzahabwa ibihano bingana:imyaka 10 buri wese.Namwe nimumbwire:aka si akaga ku muryango koko?

A lire: sur Parismatch.com

By P.B

Hello world!

Welcome to <a href= »https://websitedemos.net/ »>Astra Sites</a>. This is your first post. Edit or delete it, then start blogging!

            Welcome to <a href="https://websitedemos.net/">Astra Sites</a>. This is your first post. Edit or delete it, then start blogging!        
%d blogueurs aiment cette page :