BWEYEYE: Ibiza byasubije Umurenge wose mu kato

Yanditswe na SIBORUREMA Isaac

Mu gihugu hose hamaze iminsi humvikana ibiza bidasanzwe. Abatari bake bahasize ubuzima. Mu Murenge wa Bweyeye na ho hakozweho. N’ubwo wisanganiwe ibibazo by’ubwigunge kubera ishyamba rya Nyungwe n’ibikorwa remezo bidahagije, iyo imvura iguye bihumira ku mirari.

Bweyeye n'ibiza 1.jpg
Mu gice kinini cya Nyungwe(werekeza Rasano) hafunganye kubera inkangu

Iyi Bweyeye ni umwe mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi. Kujyayo no kuvayo, kuva na kera ntibikunze koroha kubera imisozi ihanamye cyane. Ku by’ingendo muri rusange, umuturage agera ku Karere akoresheje nibura amasaha 3 n’imodoka(iyo yabonetse). Hari n’ubwo bisaba kunyura i Burundi(kuzenguruka) kugira ngo agere mu yindi mirenge aciye Bugarama.

Ariko ubu noneho kubera ibiza byahibasiye, no kujya mu tugari ntibigishoboka. Nk’akagari ka Rasano kanyuramo umuhanda umwe rukumbi werekeza Nyabitimbo ugana Bugarama, noneho byabaye ibindi. Abarwayi bo kuri Poste de Santé yaho basubiye ku kabo, kuko na ambulance cyangwa moto itabona aho inyura.

Mu gutabara no kwirwanaho, abaturage ntako batagize. Barahagurutse barakora, ariko igice kinini kirenze ubushobozi bwabo. Bitewe n’uko kwiturira Ibutumvingoma, biragoye ko bazabona gitabara vuba. N’abayobozi babonye urundi rwitwazo. Natwe turabireba bikatuyobera. None se koko banyura he baje kubasura?

Bweyeye na Rasano 1.jpg
Abakristu bashakiraga inzira moto ya padiri

Abapadiri n’abakristu ba paruwasi ya Rasano bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo nibura haboneke akayira gakomeza kubahuza na Bweyeye. Ariko se bizamara kangahe? Bamwe barabireba ngo ni uguhebera urwaje, nta kundi, Bweyeye izakomeza ibe iy’inyuma y’ishyamba. Dufite impungenge ko izibukwa ar’uko imvura yahise.

Bweyeye na Rasano.jpg
Ibiti nk’ibi by’inganzamarumbo byagoye abaturage

By Siborurema Isaac/RASANO

Cyangugu:Inkuba n’inkubi y’umuyaga byabasize habi

By GASHEMA Philemon

Ntabyo mu Kinyaga!Ukwezi kwa cumi kudusize habi.Ukwa cumi na kumwe ko twagutangiranye akaga gakomeye.N’ubwo Cyangugu yose(Rusizi na Nyamasheke) yibasiwe, hano mu Murenge wa Bweyeye twarakubititse kabisa .Ariko cyane cyane mu Kagari ka Rasano aho  inkuba n’inkubi y’umuyaga  byaje ari simusiga.

Kandi koko burya ibyago byibasira abanyantegenke.Abari baherutse kubakirwa aho gukinga umusaya,umuyaga warahushye ntiwagira icyo usiga inyuma.Abaturage bari baherutse gukurwa mu manegeka bararira ayo kwarika.Umutindi nta kabi kamurenga pe.Kuri bo,ngo ayo manegeka ni yo yabarindaga imiyaga!

N’amashuri ntiyasigaye

Uretse abo baturage bangirijwe n’imyaka bagasigara iheruheru,n’ibigo by’amashuri byagiye hasi ibindi birashegeshwa bikomeye.Kwitabaza umuganda ni byiza ariko ntibihagije.Hakenewe ingufu za Leta zo mu rwego rwo hejuru.

Ubwo twabasuraga bari mu myiteguro y’umuganda w’ukwezi,bavugaga ko bazatabara ibigo by’amashuri gusa.Ngo abaturage bazirwanaho.Ariko umuntu yarebaga uko bamerewe,akibaza aho bazakura ubushobozi.Uko bamerewe biteye agahinda.Ngo inkuba zo bazazikizwa n’Imana yonyine kuko nta muturage wa hano wakwigondera « imirindankuba ».

By GASHEMA Philemon/Bweyeye

%d blogueurs aiment cette page :