Umutagatifu twibuka: Saint Charles Borromée,umurinzi w’Abogezabutumwa

Yagizwe Karidinali afite imyaka 22 gusa.Yavutse tariki ya 2 Ukwakira,yitaba Imana mu ijoro ryo ku wa 3 Ugushyingo 1584(46 ans!) kubera umunaniro w’ubutumwa yakundaga.
Kuva yaba Umwepiskopi wa Milan(1564),Charles Borromée yashyize imbere ivugururabutumwa(réforme)rishingiye ku myazuro y’Inama Nkuru ya Trente(Concile de Trente,1566).

Yihatiye gusura amaparuwasi n’ibitaro,kandi ashinga amaseminari kugira ngo haboneke abapadiri bafite ubumenyi buhagije.Abatari bishimiye ayo mavugururwa bashatse kumwivugana kenshi ararusimbuka.

Mu bice bitandukanye by’isi,umunsi we wizihizwa buri wa 4 Ugushyingo.Ni we murinzi w’umujyi wa Milan,aho kubera umuhate we mu butumwa,Kiliziya imufataho umurinzi w’abita ku ikwirakwizwa ry’ukwemera bagendeye ku isengesho n’Ijambo ry’Imana: abepiskopi,abapadiri ,abakateshiste n’abaseminari.
Abo yari ashinzwe yakundaga kubabwira ngo(citations):

« Les âmes se conquièrent à genoux. »

« Pour éclairer,la chandelle doit se consumer. »

« Gardez-vous d’entretenir la curiosité de savoir les actions d’autrui,ou d’être avides de nouveautés,principalement dans les choses de la foi ,et ne parlez pas de ce que vous ignorez. »

« Pourquoi cette Eglise qui est la vôtre,demeure-t-elle ainsi sans soins et sans ornements?Ces murs,ce toit,ce dallage dénonce votre irréligion.Ils crient(…)Votre Église que vous honorez et que vous aimez si peu,vous êtes capables de la négliger à ce point?Ô,combien votre indifférence extérieure témoigne de la tiédeur de vos âmes! »

 

Iri sengesho rye(Ange saint qui adorez toujours la Face du Père), turigire iryacu:

« Ange saint qui adorez toujours la Face du Père éternel, comme vous la voyez toujours ; puisque Sa bonté suprême vous a commis le soin de mon âme, secourez-la sans cesse par sa grâce, éclairez-la dans ses ténèbres, consolez-la dans ses peines, échauffez-la dans ses froideurs, défendez-la dans ses tentations, gouvernez-la dans toute la suite de sa vie.

Daignez prier avec moi ; et parce que mes prières sont froides et languissantes, embrasez-les du feu dont vous brûlez, et portez-les jusqu’au trône de Dieu pour les lui offrir.

Faites par votre intercession que mon âme soit humble dans la prospérité et courageuse dans l’adversité ; qu’elle s’anime dans la ferveur de sa foi et par la joie de son espérance, et que, ne travaillant dans cet exil qu’à avancer vers sa céleste patrie, elle aspire de plus en plus, par les gémissements d’un ardent amour pour Jésus son Sauveur, à L’adorer éternellement, et à jouir enfin avec vous, dans la compagnie de tous les saints Anges, de cette gloire ineffable qu’Il possède dans tous les siècles.

Ainsi soit-il. »

 

Umunsi mukuru mwiza ku bamwibuka, cyane cyane abo mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda(BUTARE)

By P.B

France:Yariye umuneke bamwirukana shishi itabona!

Ni umusore ukiri muto.Yakoraga mu mangazini Leclerc, azwiho gucuruza ibintu byinshi(Supermarché)mu gihugu cy’Ubufaransa.Mu mwaka wa 2016 yirukanywe nta nteguza bamuziza ikosa rikomeye(faute grave)yakoreye ku kazi.

Iryo kosa kandi koko ngo rirakomeye cyane:kwiba umuneke akanawurira ahongaho kandi amategeko y’ikigo(règlements internes)abibuza.Ubwo yari ari mu rukiko rusa n’urw’Abunzi(Prud’hommes)rw’ahitwa Périgueux,uwo musore yireguye avuga ko atibye, ko ahubwo yivuraga isari kugira ngo akomeze akazi.

Nta gukina n’ifaranga

Ibintu nk’ibi bireze muri iki gihugu aho bikomeje kugaragara ko ku bacuruzi,nta gukina n’ifaranga.Ngo igihombo gihera kuri duke.Undi mukozi wakira amafaranga(caissière)aherutse kwirukanwa azira ko yihanganiye umukiliya wari ubuze amasantime 35 yo kongeraho(35 centimes=400frw!)ku bwishyu.

Urubanza yaje kurutsinda maze umukoresha we ategekwa kumuha indishyi z’akababaro(dommages et intérets)zingana n’ibihumbi 15000 by’amayero(15000€=hafi miliyoni 15 z’amanyarwanda).

Icyo kimwaro azagikira?

Uriya musore na we ngo urubanza rwe ruzasomwa tariki ya 11 Ukuboza.N’ubwo ngo « Uwiba igi atareka n’ikimasa »(Qui vole un oeuf,vole un boeuf),twizere ko na we indishyi z’akababaro  zizamugeraho.

Ariko se azabona indishyi ki zizamukiza icyo kimwaro cyo kwiba umuneke kandi akorera amafaranga arenze ay’igitoki kizima?

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :