Sainte Cécile , abariririmbyi n’abacuranzi baramwizihiza cyane. Ni urugero rw’abahimbaza Imana mu majwi anyuze amatwi. Kuba yarabayeho mu binyejana bya mbere by’ubukristu (200-2030) ntibibuza benshi kumwiyumvamo. Ni yo mpamvu kuri iyi tariki ya 22 Ugushyingo cyangwa ku cyumweru gikurikiyeho babyerekana bataramira muri za kiliziya zitandukanye.
Kuba Mutagatifu Cécile yarakundaga kuririmba, byafashije benshi guhinduka bagarukira Imana, barimo n’umugabo we,Valérien utari uzi Imana na gato. Bitewe n’uko umuziki uhuza indimi zose ukarenga imbibi z’amadini, n’abatemera baramwiyambaza muri iyo ngabire yo kuririmba.
No mu bihugu bigitsikamira uburengazira bw’abari n’abategarugori muri urwo ruhando rwo gufasha abandi guhimbarwa, bakora umunsi mukuru bibuka aya magambo ye:
« Mieux vaut mourir pour être heureux que de vivre pour être misérables. »
Icyo gihe baba basabira abategetsi batoteza abaturage bibutsa uko Sainte Cécile yabwiye Préfet Almachius:
« Tu peux ôter la vie aux vivants, mais tu ne saurais la donner aux morts; tu es un ministre de mort, mais non un ministre de vie.«
Prière à sainte Cécile
Sainte Cécile, Dieu vous a glorifiée par tant de miracles. La Chrétienté de Jésus Christ vous a nommée patronne de La Musique et des Chants, protectrice des harmonies et des symphonies humaines. Obtenez pour nous la grâce de rester fidèle à Jésus Christ, même à la mort. Amen.
Umunsi mukuru mwiza kuri mwese mumwiyambaza.
By P.Protogène BUTERA