Umunsi mukuru w’Abatagatifu Bose utandukaniye he na Halloween?

Buri tariki ya mbere Ugushyingo, abakristu bahimbaza umunsi mukuru w’Abatagatifu bose(tous les saints). Uyu munsi mukuru w’ibyishimo hari aho witiranwa no kwibuka abapfuye(défunts)ku buryo bamwe badatinya no kuba ari bo baharirwa umwanya ukomeye.

Halloween au Canada

N’ubwo n’abatagatifu na bo baba barapfuye, itariki ya mbere Ugushyingo ifite umwihariko kuko tuzirikana n’abandi batamenyekanye(batanditse mu bitabo) kandi barabayeho mu kwemera gukomeye bakagaragaza uko Imana yabafashije guha ubuzima bwabo umurongo uhamye.

Abahowe Imana ku ikubitiro

Ku ikubitiro, abahowe Imana(martyrs)ni bo bibukwaga. Ni kuri ubwo buryo Papa Boniface wa IV(610)yahinduye Panthéon de Rome(yari iginewe ibigirwamana) ingoro(Sanctuaire)abahowimana bambarizwamo. Ni bo itariki ya 13 Gicurasi yarigenewe by’umwihariko.

Abatagatifu bose nibibukwe

Mu gihe andi madini akomeje guhimbaza umunsi w’abatagatifu bose ku cyumweru gikurikira Pentekosti, Kiliziya Gatolika yemeje tariki ya mbere Ugushyingo kugira ngo ikumire imico nk’iyo yari isanzweho yo kwiyambaza abazimu(Samain).

Ngiyo impamvu yatumye Papa Gregoire wa IV(835) ategeka ko uwo munsi mukuru wakwira kwisi hose. Ati « Abatagatifu nibibukwe ku isi hose » kugira ngo urumuri rutsinde umwijima icyarimwe.

Nta mahuriro na Halloween

Mu bihugu bimwe na bimwe nka Etats-Unis,Irlande,Grande Bretagne, Canada, Australie…uyu munsi mukuru ubanzirizwa na Halloween(all Hallow Even=le soir de tous les saints).

Halloween.jpg
Costumes de Halloween

Icyo gihe ku mugoroba(31 Ukwakira)bacana urumuri rwo gukumira abazimu(esprits maléfiques), ubundi bakambara mu maso cyangwa mu gahanga ibiranga ubwoba buterwa n’urupfu. Byumvikane rero ko uyu munsi mukuru w’Abatagatifu bose ntaho uhuriye na Halloween kuko ukwemera n’urukundo dufitiye Imana bitsinda ubwoba bw’urupfu.

Kuri uko kwemera ni ho bamwe bahera bemeza ko uko uwo munsi mukuru witabiriwe, ari na ko Noheli izagenda(Telle Toussaint, tel Noël). Bityo urumuri n’indabo ku mva bikatwereka uburyo ubuzima ari bwiza na nyuma y’urupfu nk’uko ivuka rya Kristu ryamurikiye amahanga.

Umunsi mukuru mwiza kuri twese dushishikajwe no gukurikiza urugero rwiza rwa bazina bacu(Saints Patrons). Ntimwibagirwe ko umunsi mukuru w’abapfuye bose(tous les Défunts) uba bukeye bwaho ,ni ukuvuga tariki ya 2 Ugushyingo. No mu bihe bikomeye cyangwa by’ibyorezo,ni byiza gusenga no gusabirana.

By Protogène BUTERA

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :