Muri aya matora, intsinzi ya FPR yari yitezwe nta gushidikanya. Ishyaka ubwaryo nk’Ikotanyi risanganywe ingufu.Kuri zo hakiyongeraho iz’andi mashyaka arenga 8 yashyigikiye umukandida wayo.Amajwi arenga 98% Paul Kagame yegukanye arabihamya ku buryo nta n’uwatinyuka kujurira.
Igitangaje ni ukuntu mu bo bari bahanganye na we,umukandida wigenga Philippe Mpayimana yarushije Frank Habineza watanzwe n’ishyaka Green Party. Ese ibi byaba byaratewe n’iki? Ni imbaraga nke z’ishyaka cyangwa ni ikibazo cy’umukandida udashoboye?
Twashatse kumenya impamvu,maze kuri iki cyumweru tunyarukira muri utu Turere uko ari dutatu aba bakandida bombi babonyemo amajwi ajya kuba menshi:Nyaruguru,Rusizi na Ngororero.
Nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Amatora,muri utu Turere twonyine,ukuyemo Diaspora,ni ho aba bakandida bashoboye kugeza hafi kuri 1% ry’amajwi. Nko muri Nyaruguru Fr.Habineza yagize 1.31% na P.Mpayimana agira 1.38%; muri Ngororero,umukandida wa Green Party yagize 0.87% naho P.Mpayimana abona 1.02%; mu Karere ka Rusizi, Fr.Habineza yahakuye 0.9% mu gihe P.Mpayimana yegukanye 1.1%.
Mu gihe abandi bari bibereye mu buryohe bw’intsinzi,twatunguwe no kubona utu Turere turi mu gahinda ko twatoye nabi.Mu Karere ka Nyaruguru ho,abo twaganiriye bavuga ko impamvu nyamukuru ari uko bigaragara ko batereranywe muri manda yashije.Ngo bashakaga ko bikosorwa.
Rusizi na Ngororero na ho twahageze.Aho ho bahurije ku kintu cy’ubudasa bw’umukandida wigenga;abemeye ko tuvugana batubwiye ko P.Mpayimana,n’ubwo nta byinshi bamuziho,yerekanye ko ibintu bye yabiteguye kuko yabibasomeraga uko byanditse ku buryo gahunda ye atari amagambo cyangwa igipindi.Tuzaba tureba ikizakurikiraho.
Imanishimwe Jonathan/Kicukiro
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.