Dominique ni umwana w’umukobwa w’amezi 10.Yavukanye amaguru ane n’intirigongo(colonnes vertébrales)ebyeri. Icyari giteye agahinda ni uko amaguru abiri yari ayahetse mu mugongo.Ababyeyi be bakomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire bibazaga uko azabana n’ubwo busembwa ubuzima bwe bwose.
Ngo icyabiteye si ikindi ;ni undi mwana w’impanga utarashoboye gukura.Iyo bigenze gutyo,ibice bitakuze byiyomeka ku by’undi muzima(jumeau parasite).N’ubwo bidakunze kuboneka kenshi,ngo bibaho ku rugero rwa 1/500 000.
Bitangirira mu isama(gestation)ubwo amagi-mwana yombi(deux foetus)yivanga ku buryo budasobanutse.Ibyo bitumwa umwe muri abo bana adakura cyangwa umwe akabangamira imikurire y’undi.Nguko uko byagendekeye Dominique.
Amahirwe yo gukomeza kubaho ayakesha abaganga bagize urugaga rwa Advocate Children Hospital bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika(Illinois).Abo baganga b’inzobere bagera kuri 40 bamumaranye amasaha 6 ngo bamufashe gusubirana ubuzima.
A lire:Une petite fille de quatre jambes et deux colonnes
Uko gukira kwabaye igisubizo kuri bose.Ababyeyi bariruhukije, basubiza agatima mu nda.Abaganga na bo bishimiye icyo gikorwa kidasanzwe.Domnique na we ategereje kubaho nk’abandi bana.
By P.B