Ko ndi umukobwa w’imyaka 35, nacikanywe n’ibyara koko?

Muri iyi nyandiko,tugiye kugerageza gusubiza ikibazo cy’umwe mu basomyi b’uru rubuga.Nk’uko yabyifuje,ntitumuvuga izina.Icyakora turakoresha impine kugira ngo we yiyumve kandi amenye ko ubutumwa bwe bwatugezeho koko.

N.F.:Abasore bakiri bato njya mbona bantinya.Kandi rwose ntako ntagira ngo ngumane itoto pe.Nkora uko nshoboye ku buryo hatagira abamvugiraho ko ndi nyogokuru.
Cyakora n’ababyeyi banjye ubona baratangiye guhangayika.Nanjye iyo ndi mu cyumba iwanjye ndicara nkibaza iki kibazo:ku myaka 35, nacikanywe n’ibyara ku buryo nta musore waba ukimbengutse?

Akomeza, agira ati « Biragoye kubona uwo tukiganiraho,kuko abo tungana abenshi barashatse,abandi barahetse;baba bavuga ibibazo by’ingo zabo.Sinabaza na muganga kuko numva atari uburwayi.No gusenga nsigaye numva byarandambiye.Ni yo mpamvu niyambaje bene uru rubuga, kimwe n’abandi basomyi. »

Turagushimiye cyane N.F. kuba waratinyutse kutugezaho ikibazo cyawe.Niba utaragira uwo mubwirana imitoma ngo imitima itere yikirizanya,twizere ko utazatinda kubona ukubaza izina mbere y’imyaka y’ishiraniro(ménopause).Urumva ko utamufite,n’ibyo twakubwira ntacyo byakumarira.

Turagerageza kugusubiza twifashishije inyandiko z’ubushakashatsi butandukanye.Nk’uko byasohotse muri « British science festival »,ngo burya ku myaka 30,umugore cyangwa umukobwa aba asigaranye intanga-ngore(ovules)zingana na 12% naho ku myaka 40 zikaba 6%cyangwa 3% kuri bamwe.

N’abagabo kandi ni uko, kuko hejuru y’imyaka 40 na bo intanga zabo zigenda zita ingufu bihagije.Kuri bose,imyaka 35 ni igihe cyiza cyo kubyara abana bafite imbaraga.Nyuma y’aho, n’iyo umugore bamuteramo intanga(fécondation in vitro),ingaruka aba ari nyinshi kuri we no ku mwana.
A lire: Age limite de tomber enceinte

N’ubwo ntawe ugera kuri iyo myaka abishaka,ngo guhera ku myaka 43,ibyago byo gukuramo inda cyangwa gukubita igihwereye(fausses couches)biba bingana na 30%.Naho hejuru ya 45 ngo amahirwe yo kubona akana ni make cyane(0%),n’akaje kakaza imburagihe,kadakuze(prématuré)cyangwa gafite ya ndwara yitwa trisomie 21(mongolie).

Abakurambere babivuze ukuri ngo « Kurya ni kare! » Aharenze aho hazaba ari ah’ibitangaza.Kandi na byo bibaho!No gutegereza si bibi.N.F nawe rwose tukwifurije guhirwa.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :