Hari abananirwa gusinzira kubera amaguru ahora akonje.Nijoro barara bayamanitse cyangwa bayazereza mu buriri(impatiences).Hari n’ubwo abaremerera bukarinda bucya.Byagera muri iki gihe cy’Itumba(Hiver),kubyuka mu gitondo bikaba intambara no kugenda kikaba ikibazo.
Iyo begereye muganga ababwira ko biterwa no kudatembera neza kw’amaraso.Buri gihe baba bibaza ngo tugomba gukora iki ngo dukire?None byaba ari twibanire?
Kunywa imiti ntibihagije
Ntiwarwara ngo unanirwe kujya kwa muganga niba ubushobozi bubikwemerera.N’ubwo hari abahitamo kurembera mu rugo,birumvikana ko abazajya kwa muganga atazabura kubandikira imiti.Ariko se birahagije ngo ukire koko?
Kumenya impamvu ibitera
Icy’ingenzi si ukwivuza gusa,ahubwo ni no kumenya impamvu nyakuri ibitera(cause).Aho si umunaniro kubera ingufu nyinshi umubiri wakoresheje(effort physique)?Ntibyaba biterwa n’inkweto ndende cyangwa kwicara hamwe igihe kirekire(sédentarité)?Nticyaba ari ikimenyetso cy’izindi ndwara(pathologies) zinyuranye z’imitsi(insuffisance veineuse,arthrose…)?
Wishidikanya
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru topsante.net,hari ibintu 2 byagufasha, maze ubuzima bukongera kukuryohera:kwitondera uko wowe ubwawe ubayeho(hygiène de vie)no kubitekerereza muganga.Ngo byahindura byinshi muri uko kubabara cyangwa kuribwa mu maguru.Wishidikanya rero cyangwa ngo utinde mu mayira.Gerageza.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.