Cyari igihe cyo kwisuzumisha ku babyeyi(échographie).Inda yari iy’ibyumweru 14 gusa.Umugore n’umugabo we bari bajyanye.Kugira ngo muganga abafashe kubona neza imiterere y’umwana wabo,yabasabye kuririmbira hamwe indirimbo nziza bakunda kandi bazi neza.
Uko baririmbaga ni ko n’amashusho yaberekaga ibitangaza:umwana yisimbizaga mu nda akoma no mu mashyi.Umugore yabanje kugira ngo ari kurota,maze muganga asubizamo incuro eshatu kugira ngo abamare amatsiko.
A lire:Un bébé applaudit dans le ventre de sa mère
Muganga yababwiye ko ibisanzwe ari uko umwana yinyagamburira mu nda,nk’ikimenyetso cy’uko ari muzima.Ikidasanzwe ni ugukoma amashyi gatatu kose.Ikindi kandi ngo atangira kumva amajwi yo hanze iyo yujuje ibyumweure 24(amezi atandatu).
Icyo gihe ni bwo ubwonko n’icyumvirizo(cortex auditif)bitangiye gukorana.Kandi na bwo yumva gusa uko umutima w’umubyeyi utera(rythme cardiaque)n’amajwi yikiriza hasi mu njyana y’ibihozo(mélodie de la voix à basse fréquence).
Batashye bishimye,ari na ko banibaza icyo uwo mwana azaba cyo.Kuva icyo gihe umubyeyi yiyemeje guhora amwumvisha uturirimbo dutuje kugira ngo ibyo byiza yaberetse hatazagira ikibihagarika.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.