Ufashwe na Kanseri wese aba yiteze urupfu?

Kuri iyi tariki ya 4 Gashyantare,isi yose yizihiza « Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Kanseri »(Journée mondiale contre le cancer).Ni mu gihe, kuko abantu barenga miliyoni 8,2 ngo bahitanwa n’iyo ndwara buri mwaka.

Nk’uko tubikesha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS),impfu ziterwa na Kanseri ziruta kure iz’intamabara n’ibindi byorezo kuko mu myaka 10(2005-2015)miliyoni 84 z’abagabo n’abagore bamaze kuahsiga ubuzima.

Ni yo mpamvu iri shami ryihaye intego ko mu myaka ibiri(2016-2018)abantu barushaho gushyira hamwe mu kuyirwana.Iyo ntego igira iti: »Turabishoboye,ndabishoboye »(Nous pouvons,je peux).

Kanseri ni nk’urupfu!

Abenshi bazi ko uwafashwe na Kanseri aba ategereje urupfu,nta kindi.Aka wa mugani ngo « Ntawe urusimbuka rwamubonye »!Ni nk’aho ruba rwatangiye kumubungamo.Ariko se ufashwe na Kanseri wese aba yiteze urupfu koko?

A lire: Les idées reçues sur le cancer

N’ubwo abayitahuye bashobora kuyirwanya no kumukiza urwo rupfu,na muganga ntiyapfa kubwira umuryango ko umurwayi wabo azakira.Ishobora kuzimira gato ikongera ikagaruka(récidive)niba icyayiteye kidakuweho.Aha ni ho imbaraga z’iyi ntego ziri: « Turabishoboye,ndabishoboye »!

Ubushobozi buke

Mu bihugu byateye imbere,hari uburyo bwinshi bwo gukurikirana indwara ya Kanseri,kuyirinda ,kuyirwanya no kuyikumira(lutter,détecter,éviter).Kanseri z’abagore na kanseri z’abagabo zose zitabwaho kimwe.

Mu bihugu bifite ubushobozi buke kubera ubukene,abagore ni bo baza imbere mu kugaragaraho Kanseri(amabere na nyababyeyi).Abagore kandi bihariye 55%by’abarwayi bose ihitana ku mu gabane wa Afurika.

A lire: Le cancer en Afrique

Imibereho idahagije

Kubera imibereho idahagije,n’abana bafatwa na za Kanseri zinyuranye:amaso,amagufwa,amaraso…Ubuke bwabaganga b’inzobere butuma zibahuhura,bagakenyuka.

Ngo muri Afurika, cyane cyane mu giturage no mu bice by’imisozi,hari na Kanseri y’ibirenge(cancer des pieds ou de la plante du pied)iterwa no kutambara inkweto.Hakiyongeraho na Kanseri z’uruhu.melanome

Kuri iyi ndwara,imibereho mibi cyangwa idahagije ituma abashobora kuyirokoka(taux de rémission)baba hagati ya 10 na 25% mu gihe mu bihugu byifite bagera kuri 55 na 60%.None se abadafite ubushobozi kubera imibereho mike, bazahera he bavuga ngo « Turabishoboye »?

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :