Rayon Sport ikuyemo Wau Salam yo muri Sudani

Kuri iki cyumweru,ibintu byari waoooooo! ku ikipe ya Rayon Sport.Wari umukino wo kwishyurana waberereye kuri Stade Amahoro.Warangiye Rayon Sport itsinze Wau Salam ibitego 2 kuri 0, n’ubwo yakinishaga abakinnyi 10 kubera ikarita y’umutuku yabonetse mu ntangiriro z’umukino.

Ubwo yari yasohotse mu mukino ubanza muri Sudani,yari yatsinze ibitego 4 byose kuri 0.Birashoboka ko icyizere cyo kudatsindirwa iwayo cyatumye n’abafana batitabira ari benshi.Ibice bimwe bya Stade byari birimo ubusa kandi ubundi yakubitaga ikuzura ku mpande zose.dsc1023-cd055

5062-54d55Iyi kipe ya Wau Salam ivuyemo rugikubita.N’ubwo bari babukereye,abakinnyi bayo bisubiriye iwabo muri Sudani y’Epfo ntawe utsinze igitego na kimwe.Nibitahire amahoro muri icyo gihugu kikirimo intambara.

68f28a8923dd59467067bf31d35f5835Naho iyi kipe yiyambarira ubururu n’umweru,igisigaye ni ukwerekana koko ko ikiri Gikundiro.Abafana bayitegereje ku mukino utaha wo muri Mali.Kuba ikinisha Moussa Camara uvuka muri iki gihugu ntibizabe impamvu yo gutsindwa cyangwa gusezererwa.Ubwo umutoza Masudi Djuma arabyumva…

By P.B

%d blogueurs aiment cette page :