Mu bihugu bitari bike, hakomeje kuboneka ibimenyetso n’indwara z’ubukene. Bamwe barabuhunga, bagasa n’abahungiye ubwayi mu kigunda kuko abo basanga badashaka abababunzaho ubukene.
Mu bihugu byose, usanga abakire bagerwa ku mashyi ari bo bafite mu biganza byabo ubukungu n’ibintu byose byagatunze imbaga. Ni bo bagena ibiciro bakurikije inyungu bakeneye.
Abakene bo icyo bakeneye ni ukuramuka. Kandi ntibaramuka batifashishije iminzani y’abakire. Abenshi bafite ubushobozi bwo kugura gusa ibya make biri mu kigero cy’inkumbi kuko ibindi bibasumbye.
Icyizere ni gike rero ko ako karengane kacika.Ni yo mpamvu Pawulo Mutagatifu ashishikariza gusabira abantu bose, ariko cyane cyane abategetsi bafite inshingano zo gutuma tubaho dutunganiwe(1 Tim.2,1-8).
Ntitwatunganirwa , abo bakire b’abanyamaboko batabigizemo uruhare. Ariko se ko ari bo barenganya abakene, bazageraho bumve impanuro?Tubizirikane mu isomo rya mbere ryo kuri iki cyumweru, dutega amatwi umuhanuzi Amosi:
« Nimwumve ibi ngibi, mwebwe murenganya abakene,mugira ngo mutsembe ab’intamenyekana bo mu gihugu,muvuga ngo « Mbese imboneka z’ukwezi zizaraangira ryari ngo dushobore kugurisha ingano,na sabato izashira ryari,ngo dushobore gufungura imifuka y’ingano twahunitse,tugabanye igipimo twunguriramo igiciro,tubeshyeshye iminzani y’ubuhendanyi,abatindi tubagure amafeza,nabakene ku giciro cy’amasandari abiri?Yemwe tuzagurisha ingano zacu,tugeze no ku nkumbi! » Uhoraho abirahije ikuzo rya Yakobo,ati « Sinzibagirwa na kimwe mu bikorwa byabo. »(Amos 8,4-7)
By Protogène BUTERA