Kamembe na Bukavu hanyuze umutingito

Iyi weekend y’umuganda w’ukwezi kwa Nzeli ntiyaduhiriye.Bamwe twabaye nk’abakubiswe n’inkuba.Mu gihe twarwanaga no guhaha ibya nimugoroba ngo tujye kwitegura icyumweru,umutingito waratwubikiriye ntitwarabukwa.

Ubwa mbere warahushye,urahutera maze urenga nk’umuyaga.Abari basimbukiye hanze bariruhutsa baba baragarutse.Ntawamenye aho uturutse uretse kubona amatafari y’inzu asimbagurika, n’uwari uri hanze agashaka umufata akamubura.

Inzu n’amamodoka byakabonye

Uretse umwana muto wahasize ubuzima,amazu n’imodoka bikomeye ni byo umutingito wahereyeho.Ba Rusahuriramunduru na bo bari barekekereje ahantu hose,bacungana n’abashinzwe umutekano.kamembe-numutingito1

Katedrali ya Cyangugu na yo yarangiritse

Kuri iki cyumweru,kwinjira muri Katedrali ya Cyangugu byari nko kwiyahura.Twarahageze turumirwa.Yarangiritse ku buryo bugaragara.Urimo imbere aba abona ibikuta bigiye kumugwaho.kamembe-numutingito-2

N’ubwo tuba dusenga twizeye,ubwoba aba ari bwose ko yatugwaho.Kandi ntihari hashize igihe na none bayisannye kubera umutingito.Bizagarukira he?

N’i Bukavu bararira

Si hano mu Karere ka Rusizi gusa.No hakurya y’i Kivu ntibasigaye.Uwo mutingito wumvikanye i Bukavu,Walungu na Kabare ku wa gatanu tariki 23 Nzeli.

Hari mu ma saa tatu z’ijoro,aho wahitanye abantu 2,abandi barakomereka n’ibintu byinshi birangirika.Ntitwari tuzi ko ari twe dutahihiwe!

By Mukeshimana Marie-Françoise,Rusizi

%d blogueurs aiment cette page :