Abakinnyi n’abakunzi b’ikipe ya Espoir berekeje i Kigali bigize Nzikoga.Icyakora bageze mu Murwa basanga amazi yaho atari nk’ay’Ikivu. Kuri iyi tariki ya 2 Gicurasi bikojeje mu kibuga basanga Rayon Sport yagicuritse kabisa kabisa.
Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2 byose bya Rayon byatsinzwe na Sarpong ku busa bwa Espoir.N’igice cya kabiri nticyahiriye iyi kipe yari yambutse Nyungwe kuko Jules Ulimwengu yongeyemo ibindi bibiri,nuko umukino urangirira kuri iyo mvura y’ibitego 4 byayibereye nk’umuvumba uyitaye muri Rusizi,n’ubwo igumye ku mwanya wayo wa 8.

Rayon Sport yo ikomeje kurwana no kuva ku mwanya wa kabiri aho irushwa na APR FC inota rimwe ryonyine,kuko nyuma y’umukino wa 25,Gikundiro yujuje 57 mu gihe iyi Kipe y’Abasirikare yo ifite 58.Aya makipe yombi amaze guha umwiangirizwa Mukura V.S iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 49.
Iyi Shampiyona itangiye gushyuha ndabarahiye!Reka dutegereze uko bizagenda ku munsi wa 26 hagati ya APR FC na AS Kigali iri ku mwanya wa gatandatu.Mu gihe Rayon Sport izacakirana na Police FC iri ku mwanya wa 4,uzatsikira zaba asigaye.
By Proogène BUTERA
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.