Rayon Sport ibaye ubukombe mu bikombe

Ku ncuro ya 9,Rayon Sport yegukanye igikompe cya Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.Hari ku wa 24 Gicurasi ubwo yatsindaga Kirehe FC itayibabariye.

Abafana ba Rayon Sport bishimye karahava

Kuri uyu munsi tariki ya 24 Gicurasi,Rayon Sport yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda isigaje umukino umwe ngo irangire.N’ubwo izagishyikirizwa ku mukino wayo wa nyuma ubwo izaba icakirana na Marine Fc,ku wa gatandatu tariki ya 1 Kamena,igaragaje ko ibaye ubukombe mu gutwara ibikombe.

Ibikoze isubiza Kirehe mu gice cya kabiri

Igikombe nk’iki yagiherukaga muri 2017.Uyu mwaka,ku ncuro ya 9, igitwaye itsinze ku buryo bugaragara ikipe ya Kirehe FC ibitego 4 kuri 0.Burya koko ngo amahirwe ya bamwe ni byo byago by’abandi!

Gutsinda uyu mukino byatumye ibyishimo by’abakunzi b’iyi kipe y’umweru n’ubururu byiyongera ariko binatera aba Kirehe kugwa mu kantu kuko iyi kipe yo ihise isubira mu kiciro cya kabiri.Twahamya ko n’umwete wo kubaka iki kibuga na wo uzagabanuka!

Iki kibuga cya Kirehe kigiye gusibama

Mukeba APR FC izaririra ku cy’Amahoro!

N’ubwo APR FC yatsinda imikino ibiri isigaje,ntacyo byayimarira.Rayon Sport yujuje amanota 69 mu gihe ikipe y’abasirikare ifite 62.Iramutse itsinze iyo mikino,yagira 68 ikigumira ku mwanya wa 2 kabone n’iyo Gikundiro yatsindwa.

Iki gikombe imaze gutwara incuro 17 cyayiciye mu myanya y’intoki.Igisigaye nta kindi uretse kurwanira icy’Amahoro niba ishaka kuguma mu ruhando mpuzamahanga.Mukura cyangwa Kiyovu Sport nizitakiyitwara izaririra kuri icyo.

Hagati aho,umutoza Robertinho asigaje kugaragaza ko afite ubushobozi bwo kugeza Rayon Sport kure hashoboka.Abafana n’abakunzi b’iyi kipe yavukiye i Nyanza bamutegerejeho kurenga 1/4 mu mikino Nyafurika y’umwaka utaha kugira ngo iyi kipe ihore ku isonga.Ese azabigeraho?

Uyu mutoza yiteze ibindi bikombe…

By Kayigema Aimable/Kigali

%d blogueurs aiment cette page :