Imikino:RAYON-SPORTS yivunnye MUKURA V.S iyisanze mu rugo

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 22 Gashyantare,byari ibicika kuri Stade Mpuzamahanga ya HUYE.Mukura VS yari yakiriye Gikundiro, Rayon-sports ikunzwe na benshi muri iki gihugu cy’Imisozi Igihumbi.

Byari byitezwe ko uyu mushyitsi wakuriye i Nyanza atahana amarira i Kigali aho yimukiye. Ngo Mukura yari yiteguye bihagije kongera gukora Abareyo mu jisho,kuko abakinnyi bayo yagombye kubahemba ibirarane byose yari ibarimo.

Abafana ba Mukuru bari babukereye

Si ko byagenze

Iminota 10 y’igice cya mbere yari ihagije kugira ngo Rayon yerekane ko itari agafu k’ivugwarimwe.Muri iyo minota,Niyonzima Olivier Sefu yabatsinze icy’umutwe maze abafana ba Mukura bose bata umutwe.Mu gihe bari bagishakisha ubavugutira umuti,Michael Sarpongo yacometsemo icya 2,abari basigaye bose bagwamo imbeho.Hari ku munota wa 28.

Abafana n’abakinnyi bishimanye

Igice cya mbere cyarangiye ari 2 kuri 0.Nk’ikipe iri iwayo,Mukura yari yizeye ko byose bishoboka,ikishyura ndetse igatsinda.Si ko byagenze kuko ku munota wa 65,rutahizamu mushya wa Rayon,Jules Ulimwengu yateyemo igitego cya 3, nuko ab’imihondo bahondoberera aho bari pe.Si bo barose ifirimbi ya nyuma ivuga.

Rayon Sports yanze agasuzuguro

Gutsindwa uyu mukino byari kuba ari agasuzuguro gakabije.Ibi Rayon Sports yaje ibizi.Mu mukino ubanza wabereye i Nyamirambo,Mukura yari yayitsinze 2 kuri 1.Bikiyongeraho ko n’umwaka ushize yari yayitwaye igikombe cy’Amahoro.Ibi byatumaga ikipe iri iwayo irushaho kwirya icyara,ngo n’ubundi abagutsinze ntaho bagiye!

Aka gatebo k’ibitego 3 itewe, gatumye Mukura isubiza amerwe mu isaho.N’ubwo banganya amanota,umwanya wa 2 iweguriye Rayon Sports, naho umutoza Robertihno wayo abakinnyi bamuterera mu bicu baririmba ngo « Professor wacu ».

Umutoza Robertihno bamuteruye!

Nk’uko nanone bigaragara kuri ruhagoyacu.com, uyu munsi wa 17 w’imikino usize hari andi makipe 2 na yo ari kurwanira umwanya wanyuma: ayo ni Amagaju FC na Kirehe FC.

Nguru urutonde rukiyobowe na APR FC:

Urutonde rwa ruhagoyacu.com