Rwanda: Gahunda za Leta zo gushyigikira abahinzi zirasigirije pe!

Inkuru ya

NYIRINKINDI André

Muri iyi nyandiko, tuzinduwe no kubasangiza ubutumwa Nyirinkindi André, umuhinzi ushaka kubigira umwuga, yifuje kugeza ku basomyi b’uru rubuga no ku bandi basangiye ikibazo cyangwa se bamufasha gusobanukirwa neza iby’inkunga za Leta mu buhinzi,bigenda bigaragara ko zisigirije by’ubufindo.

We ngo atangazwa n’ukuntu gahunda nyinshi za Leta baziheruka bazitaka mu manama no mu biganiro ku maradiyo, ariko byagera mu giturage iwabo bikaba ibindi. Mu kanya gato cyane ngo ibyari gahunda nziza bihinduka amagambo asize umunyu. Ikibabaje ni uko nta n’uwemerewe kuvuga ko atari byo cyangwa ngo asobanurirwe niba ibyo babwiwe mbere byarahindutse.

Ngo mu biganiro binyura ku maradiyo, iby’izo nkunga abayobozi bakuru babivuga neza rwose. Ariko iyo bigeze mu nzego z’ibanze cyangwa z’Akarere, ugirango nta bisobanuro bahawe cyangwa hari impamvu zibatera kubyirengagiza. Ubwo ba Rwiyemezamirimo na bo baboneraho bakagora abaturage, iyo batabunamyeho.

Inkunga ku mashini zivomerera imyaka

Nyirinkindi ngo yari yishimiye cyane inkunga ya Leta ku mashini zivomerera imyaka. Yari yizeye ko agiye guhagarika no gukemura bidatinze ikibazo cyo kudahinga mu Mpeshyi kandi ari bwo business y’ubuhinzi igenda neza. Ntiyatinze kubyitabira no kubyirukamo kuko 50% asabwa atari kuyabura.

Yageze mu Mudugudu bati zana icyemezo cy’iyandikisha ry’ubukode n’amasezerano y’ubukode…Arabitanga ye!Bati ngiyi « proforma invoice » uzajyana muri SOCOSE Ltd. Ubwo yahise yibwira ko ari umwe muri abo ba Rwiyemezamirimo yumvise mu biganiro byo kuri Radio ko bakorana na Leta mu kugeza izo mashini ku bahinzi.[embeddoc url= »https://kubahonet.files.wordpress.com/2020/01/6d21c-icyemezo-001.jpg » viewer= »google »]

Mu minsi itatu yari yageze aho kuri SOCOSE. Na bo bamwakira neza cyane pe. Bamuhaye icyemezo cy’iminsi mirongo 30, ataha yirya icyara ngo buriya mu kwezi gukurikiyeho ntazongera gutaka izuba. None kuva tariki ya 27 Kamena 2017 kugera tariki ya 27 Kanama 2018(umwaka urenga!), amaso yaheze mu kirere. Uko agiye kwibutsa, igisubizo ni kimwe: tegereza! Byamuciye intege ku buryo n’iby’imashini zihinga bari kwamamaza atakibyitabira. Dore uko abyivugira…

Inguzanyo ya Banki na yo ni amahirwe!

Nyura ku mirima ya bake izi gahunda zagezeho( n’ubwo ari nka 2% mu Murenge wacu), nabona ukuntu imyaka yabo imeze neza, nkabura uwo mbaza uko nabigenza kugira ngo nanjye niyongere kuri uwo mubare. Kandi numva ibintu nk’ibi bidakwiye kubamo ruswa.

Namaze kurambwira ntekereza kugana amabanki ngo nake inguzanyo isimbura iyo nkunga. Nabyo nsanga ari ibibazo. Uretse abafite amamiliyoni, naho rubanda rugufi ntibyoroshye kubona inguzanyo muri Bank. Ugerayo, watanga umushinga bakaguca 15000 yo kujya kureba ingwate! Bahagera bakareba hejuru ngo tuzakubwira!

Natangiye mu kwa 4 nibwira ko mu mezi atatu bizaba birangiye, none ukwa 9 kwikubisemo. Ari inkunga ya Leta, ari inguzanyo, byose bibaye kimwe. Niba hari uzi izindi nzira nanyuramo, azanyibire akabanga. Nizeye ko abayobozi b’uru rubuga bazaduhuza.

By NYIRINKINDI André/Gasabo District

%d blogueurs aiment cette page :