Ntibisanzwe:Ni mugufi cyane ariko nta soni bimuteye

Kuba mugufi byamugize ikirangirire

Jyoti Amge ni we mukobwa mugufi cyane mu bakiri bazima ku iyi isi.Mu mwaka wa 2012 yari afite uburebure bwa cm 63, agapima n’ibiro bitarenga 5. Ku myaka hafi 20,abamubonaga bagiraga ngo ni akana k’agakobwa kiga mu kiburamwaka.

Koko rero,kuva yavuka tariki 16 Ukuboza 1993,yabanje kujya atinya gusohoka ngo batamuseka.Ariko ngo aho ashyiriwe mu gitabo cya « Guiness des Records » byamuhesheje amahirwe yo kumenyekana birenze imbibi z’akarere ka Nagpur avukamo ahongaho  mu gihugu cy’Ubuhinde.

Nyuma yo kurangiza amashuri ye abanza na Kaminuza, asigaye atumirwa gukina muri za filimi mu bihugu byinshi ndetse na Amerika.Iyo aheruka gukinamo ni iyitwa: « American Horror story:Freak show »(2014-2015).1412571661366 Image galleryImage Mandatory Credit Photo by

Mu buzima,byose birashoboka.Abamusekaga akiri muto,ubu baramutangarira cyane.Na we akanyamuneza kabaye kose.Nguko rero.Nawe,uko waba umeze kose,icyari inzitizi gishobora kukubera amahirwe n’inzira yerekeza ku bukire.Kuva icyo gihe,ugatangira kwicara ku meza amwe n’Ibikomangoma.

By Protogène BUTERA

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :