Rwanda:Abatwa ni Abasangwabutaka cyangwa ni « Abasigajwe inyuma n’amateka »?

Mu gihugu cy’Uburundi,bakomejwe kwitwa Abatwa,nk’uko hariho Abahutu,Abatutsi n’Abaganwa.Mu Rwanda ho ngo ni « Abasigajwe inyuma n’amateka »,kuko muri icyo gihugu nta bwoko bukibaho.

Ese uku kunyuranya mu nyito biterwa n’iki ?Guhabwa iryo zina ry’Abasigajwe inyuma n’amateka » (niba ari izina ryari rikwiye kwandikwa mu ijambo rimwe:Abasigajwinyumateka!)byaba bishaka kuvuga ko bo batari nk’abandi Banyarwanda? Ese ni ikivugo cyabo, cyangwa ni akabyiniriro kiyongera ku izina ryabo ry’ukuri?

Bo se ubwabo babivugaho iki? Ko rimwe na rimwe bahitamo kwitwa « Abasangwabutaka » ntabwo bafite,ntibaba bashaka kumvikanisha ko na bo babukeneye? Uburebure bw’iyo nyito iharawe, »Abasigajwinyumanamateka« , ntibwaba buhuje n’uburemere bw’ikibazo cyabo?

Imibereho yabo n’ubuzima barimo bishobora gutuma bibona muri gahunda za Leta z’iterambere? Ese ikibazo cyabo kirumvikana neza koko ku buryo gihabwa igisubizo gikwiye? None se ni ngombwa ko umwuga wabo w’ububumbyi usimbuzwa uw’ubuhinzi cyangwa ubworozi?

Imvo n' »Imvano ya BBC Gahuza » yarabaganirije birambuye.Bamwe bati: »Ni ko batwita,ariko ntibyari bikwiye! » Abandi bati »Nabaho ntabaho,ni uko;nta kundi nabigenza » Kubera iki?Reka tubyumve:

Ariko buriya bashonje bahishiwe!Tuzabigarukaho

By Protogène BUTERA

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :