Uno musore yatwaye inda bisanzwe nk’abagore!

N'abasore basigaye basama inda

Trystan Reese na Biff Chaplow ni abasore bibanira nk’umugabo n’umugore.Bamaze imyaka isaga 7 bibanira gutyo.Bakomoka mu gihugu cya Amerika mu ntara ya Portland-Oregon aho barera abana ba bashiki babo(neuveu et nièceà) bagize ababo(adoption).

Ngo Trystan yavukanye igitsina nk’icy’umukobwa biba ngombwa ko azajya afata imiti(hormones)kugira ngo arusheho gusa n’abagabo bya nyabyo.Yameze ubwanwa nka bo n’ijwi rirahinduka, ariko ntiyanyurwa cyangwa ngo yibagishe igitsina.

Aho atangiye kubanira na Chaplow yakomeje kwibaza niba aretse iyo miti adashobora gusama nk’abandi bakobwa.Begereye abaganga bakomeye maze bababwira ko byoroshye cyane kandi ko ari nta ngaruka.Ntibatinze mu mayira.

Imbuto z’urukundo

Mu minsi mike,Trystan yari yatwaye inda.Abaganga bamubwira ko atwite umuhungu.Abamubonaga iyo nda itangiye kugaragara,bamwe bibwiraga ko ari ukubera guhaga byeri ,abandi bakamuvugiriza induru.

Kuko bombi bari bashyigikiwe n’ababyeyi babo,Trystan ntiyahishaga ko atwite.Gusa nyine na bo bashakaga kwerekana ko imbuto z’urukundo ngo zitamera ku buryo bumwe gusa(traditionnel).Akana karavutse bakita Léo.

A lire:A lire: Enceinte,un homme donne naissance à un garçon

Icyo mushiki we yamurushije

Mu gihe cyose cyo gutwita no kujya ku bise,ngo icyamuteraga imbaraga cyane ni ukumenya no kumva icyo mushiki we yamurushije, cyangwa uko nyina yumvaga amerewe iyo yabaga ari kubyara.

Ubu rero abo babyeyi badasanzwe barishimye cyane ku buryo badatinya kugaragaza umubano wabo n’urubyaro rwabo mu bitangazamakuru binyuranye.Urugero ni kuri Facebook: « The pregnant man ».N’akataraza kari inyuma….Ese hari icyo byabwira abakobwa bakuramo amada?

By Protogène BUTERA

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :