FURAHA J.Félix de NYAMAGABE
Nta gasozi katavugwaho abana bato batwaye amada cyangwa bararuwe n’abasaza bari mu kigero cya ba se.Inzego zose zarahagurutse nyamara ikibazo kikarushaho gukara.Bamwe bakomeje kwibaza igituma abasaza bahindiye muri utwo twangavu cyangwa impamvu abo bana bemera kuryamana n’abo ba « »sogokuru?
Uburyohe nk’ubw’utubwija
Ku biro by’Umurenge wa hano iwacu baherutse kuhazana umusaza w’imyaka 72 wafashwe asambanya umwana wo muri secondaire(12 ans!).Abantu bari bamushungereye, ariko we nta kimwaro bimuteye.
Abayobozi n’abashinzwe umutekano bamuhase ibibazo karahava.Agiye kubasubiza,arababwira ati « Ndabinginze,nimureke nanjye mbabaze:mwese uko muri aha ni nde wateka ibibwija bishaje asimbutse utukiri duto?Hari uyobewe se iziba zikirimo uburyohe?Abantu baraseka hafi no gupfa,ibyari urubanza bihinduka urwenya.
Ko ubusugi ari igitutsi
Umukobwa ugeze ku myaka 21 y’ubukure ,uko itegeko ribiteganya,iyo umubajije niba ari isugi, araseka cyane, ngo « Mba isugi se, mama araroga?« Ahangaha, ni ho dukwiye gushakira umuti.
Abakobwa barahagurutse barahagarara.Abo ba Nyiraburyohe hari imvugo batakibwirwa cyangwa batagishaka kumva.None se niba ubwabo babona kuba isugi ari igisebo, hari umuntu mukuru wakwanga kukibakiza?
Njyewe rwose ibi byarancanze.Niba bimeze gutya mu duce tw’icyaro,ubwo byifashe gute mu mijyi cyangwa mu bihugu byitwa ko byateye imbere?Ese ni ababyeyi bataye umuco cyangwa ni abana batacyumva impanuro?Iby’abasaza byo ni ibindi…