Ubuzima bw’abatagatifu: Saint Jérome,Umwambari wa Kristu n’Ijambo rye

N’ubwo bitari byoroshye kubana na we kubera imiterere ye(caractère)n’imitekerereze ye (vindicatif),hari ibindi byatumaga bamukunda.

Yavukiye ahitwa Dalmatie(Croatie y’ubu).Yakiriye Batisimu afite imyaka 19.Kuva ubwo,inyota yo gushakashaka Kristu yamujemo kandi irushaho kwiyongera bituma akora ingendo nyinshi.
Yagiye i Roma kwiga,akomereza i Antiyokiya,aho yaherewe ubusaseridoti(379).Nyuma yerekeje Constantinople kugira ngo anoze ibya Bibiliya abifashijwemo na mutagatifu Geregori wa Nazianze.
Yavugaga neza Ikigereki n’Ikilatini kandi akamenya n’Igihebureyi.Ibi byamworohereje mu murimo we yakundaga cyane wo gusobanura Ibyanditswe(Ecritures)abihuje n’amateka(interprétation historicisante)yerekeza kuri Kristu.
Yahereye aho ahindura Bibiliya yari yanditse mu Kigereki(Septante)ayishyira mu Kilatini(Vulgate)kugira ngo isomwe na benshi.

Kubera imiterere ye(caractère)n’imitekerereze ye yo kutanyurwa(vindicatif),ngo ntibyari byoroshye kubana na we.Icyakora uburyo yakundaga Kristu n’Ijambo ry’Imana byatumaga nanone abantu bamukunda.

Na we yari yiyiziho iyo ngeso.Uburyo bwe bwo kurwanya iyo ntare itontoma iruhande rwe ngo imwerekeze mu maso y’urupfu,nta bundi butari ubwo kuyitsindisha Ijambo ry’Imana n’umurimo.

Yeronimu wavutse ahagana mu mwaka wa 347,yitabye Imana tariki ya 30 Nzeli,muri 420 i Beterehemu.Afatwa nk’Umwigisha wa Kiliziya(Docteur de l’Eglise)wo mu gihe kimwe na Ambroise,Augustin na Grégoire wa mbere.Amwe mu magambo ye(citations) yadufasha:

« Priez-vous?Vous parlez au Seigneur.Lisez-vous l’Écriture Sainte?C’est Lui qui vous parle. »

« Ignorer les Ecritures c’est ignorer le Christ »

« Livre-toi à quelque travail manuel,pour que le diable te trouve occupé. »

 

Nguko uko adusabira! Umunsi mwiza ku bamwiyambaza.

By P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :