Kigali-CHUK:Umugore yaguye mu bitaro,umuryango ufatwaho ingwate

Umuryango wa G.C. uratabaza.Vuba aha umukobwa wabo A.M.wari wabasuye,yagiye mu bitaro bikuru bya Kigali(CHUK)yoherejwe n’ibitaro bya Byumba.Mu gihe umuryango wari witeguye ko agiye gutaha,inkuru y’incamugongo ibageraho ko yitabye Imana.

Ntibyatinze na facture iza imena umutwe: 1 070 000frw(1300€).Umugabo we yayikubise amaso ahita acaho arahunga ,kuko batari baratanze Mitiweli kubera amafaranga y’ishuri y’abana 4 kandi nta kazi gafatika uwo mugabo afite.

Ngo aho bari batuye mu Bugesera, babaga mu nzu bakodesha kuko na ho bahageze bahunze amadeni y’ababagurizaga amafaranga yunguka.Ibitaro byagezeyo bibura icyo bifata ni ko kugwatira umwana w’umukobwa warurwaje nyakwigendera.

Muri ibyo bihe,umuryango warariraga ariko wiryaga icyara ngo ibitaro nibigwatira umurambo barawureka maze byo byirwarize.Siko byagenze kuko kwa muganga na bo bamenye ubwenge: baravura ariko ntibahamba.

Ibibazo byabaye insobe, nuko abaturanyi n’inshuti bagomba kwegeranya ubufasha ngo bacyure umurambo n’ibihano bitarajyaho umusubizo.Begeranyije asaga gato ibihumbi 800.Ubwo umuryango ugomba gushakisha ibyo bihumbi 500 (600€)bisigaye.Nguko rero uko Nyakwigendera yashyinguwe mu isanduku no mu mva bitajyanye n’igihe.

Niba hari abafite umutima n’ubushake bwo gufata mu mugongo abasigaye kugira ngo hishyurwe nibura iyo facture, bazabitumenyeshe kuri uru rubuga.Ubwo bene rwo bazadufasha gushyiraho uburyo n’inzira inkunga yanyu yagera kuri abo bayikeneye.

Birihutirwa,dore ko n’abanyeshuri bagiye kujya mu biruhuko.Abo bana 4 bazamera gute?Uwagira igisubizo yatubwira.

Munyanziza Fabrice/Nyarugenge

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :