Ibintu byarahindutse. Nta nshuti y’ifaranga ikibaho. Iyo bigeze ku nguzanyo, ho biba ibindi. Uwo wagurije amafaranga yawe agutakira hafi yo gupfukama, ujya kuyamwaka akagukwepa ndetse akagukura no ku murongo wa telepfone. Bikaba aka wa mugani ngo « Umanika agati wicaye, wajya kukamanura ugahaguruka. » Nuko, aho gukomeza kuba incuti, mugahinduka abanzi; ukicuza icyo wabikoreye.
Si byo gusa. Reba na wa wundi watse inguzanyo muri Banki, abantu bakabona ibintu byuzuriranye, amagorofa y’akataraboneka azamuka amanywa n’ijoro nk’ibihumyo. Bamwe bati « Si gusa, uriya muntu AJYA IKUZIMU. »
Bumva ibye neza iyo Banki itangiye kubiteza cyamura, na we mu kanya gato akayoberwa aho birigitiye. Koko rero, ibintu ni nk’umuyaga. Akabura ubwishyu kandi atunze! Abashinyaguzi bakabyitegereza bati » Yewee, kurya ntibyanze nko kwishyura! » Ku rundi ruhand ariko, reka twumve umwanditsi w’Umuhanga mu by’Ijambo ry’Imana ( Mwene Siraki 29,1-7) icyo abitubwiraho n’inama atugira :
Uguriza mugenzi we aba ari umunyampuhwe, kandi umuteye inkunga aba akurikije amategeko. Jya uguriza mugenzi wawe igihe abikeneye, kandi nawe wishyure mu gihe cyagenwe.
Jya ukomera ku ijambo ryawe, woye kwivuguruza, bityo, igihe cyose uzabona icyo ukeneye. Benshi bibwira ko ibyo bagurijwe ari nk’ibitorano, bigatuma batera ingorane ababafashije. Iyo ntacyo araguha, mugenzi wawe uramuhobera, ukamuvugisha witonze kubera feza ye; ariko igihe cyo kumugarurira ibye cyagera, ukazarira, ukamwishyura amagambo y’ishavu, umuganyira ko wagize ibyago.
N’iyo waba utunze byinshi, uwakugurije nunamwishyura icya kabiri cy’umwenda wari umurimo, yashobora kuvuga ko agize Imana. Naho nubura ubwishyu uzaba unyereje umutungo we, abe yikururiye umwanzi nta mpamvu, umwitura imivumo n’ibitutsi, kandi aho kubahana muzasuzugurana.
Benshi banga kuguriza abandi, atari ubugome, ahubwo ari ugutinya guhemukirwa.

Hari n’ubwo hikubitaho inyungu z’ubutinde kandi warakoreye mu gihombo.Nuko umutima ukajya mu mutwe!
Byari birakubaho? Wabonye se imyenda cyangwa inguzanyo ari wowe ibera umutwaro gusa, cyangwa ituma nawe ubera abawe n’abandi umutwaro? Aho ubuhamya bwawe ntibwafasha abandi?
By Protogène BUTERA
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.