Ka gatabo karasohotse: IGIHEMBO CY’UMURUHO

Mu minsi yashize nakunze kubagezaho imivugo itandukanye mu rukurikirane(séries)nari nise « Njyewe nawe ». Muri yo nabibutsa nka Iryo nabonye, Utankururira, cyangwa se Akumiro.

Mu rwego rwo kugira ngo iyo mivugo n’ibitekerezo birimo mubibone mutagombye kujya ku rubuga rwa internet, nabikusanyirije muri aka gatabo nise « Igihembo cy’Umuruho »(107 pages).
Bitewe n’uko n’umuruho hari ubwo uba igihembo cy’ubuzima, hari indi mivugo nongereyemo, itaraciye kuri uru rubuga. Reka ngusogongeze nko kuri uyu nise

« UWARIBARA« :
Uwaribara ni uwariraye
Rya joro na rya zamu
Ku kazamuko k’urya musozi
Kuri wa munsi wadusamaje
Mu rwijiji rwiyo ntaho
Ntahamo mpari simpatinde
Kwa Ntahondi nta maramuko
Mpitamo kutibabariza umutima.
Burya umuti w’iminsi ni uguceceka
Guca ukubiri no gucecekesha
Bitanga ibisubizo bitari ibya gisore…(pp45-46)

Nuko rero, aho waba uri hose, ndagushishikariza kugasoma ndetse no kukarangira abandi bakunda ururimi rwacu rw’Ikinyarwanda. Kaboneka ku giciro cya 8€(ukongeraho ay’iposita).
Niba wibaza aho wagashakira, wagasanga kuri boutique y’uru rubuga kubahonet.com cyangwa ukatwandikira kuri izi emails:protosbu@yahoo.fr cyangwa kubahonet@gmail.com, ukatubwira uko twacyikugezaho.

Mbashimiye mwese mbikuye ku mutima.

Padiri Protogène BUTERA

%d blogueurs aiment cette page :