Ntibikunze kubaho.Adeboye na Ajibola byababereye nk’igitangaza.Bombi uko bakomoka mu gihugu cya Niger,bari bamaze imyaka 17 bashakisha urubyaro barahebye.Tariki ya 11 gicurasi ni bwo abaganga 40 bafashije Ajibola kwibaruka abana batandatu yari atwise.
N’ubwo yabyaye abazwe(césarienne)ibyishimo byari byose,dore ko mu kwezi kwa cumi na kumwe ,muganga w’abagore (gynéco)yari yababwiye ko ari abana 4.None kuri iyo tariki,abahungu batatu n’abakobwa batatu bavutse mbere y’igihe ho amezi 4(prématurés)ku buryo buri wese afite hagati ya 500g-1kg.
A lire:Elle donne naissance à des sextuplés après 17 ans d’infertilité
Muri ibyo bitaro bya Université ya Richmond byo muri Leta ya Virginie(Etats-Unis d’Amérique)batangariye uwo mugore washoboye kurya,gutunga no guhumeka aha barindwi,none kuri uyu wa 18 gicurasi akaba yatashye abyina kubera izo mpanga zidasanzwe.
Abo babyeyi bazakomeza gusura abana babo muri ibyo bitaro byiyemeje kubitaho kugeza bujuje amezi ya ngombwa.Ni ibyo kwishimirwa.Ariko se iyaba bari batuye mu bihugu bikennye,aba bana bari kuberekeza he?
By P.B