Turacyabaza iby’urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje

Uyu mupadiri yabaye igihe kirekire umunyakigega mukuru(Econome général)wa diyosezi ya Cyangugu.Yaje gushingwa ubwubatsi bwa Hoteli y’inyenyeri 5 ya diyosezi.Ntibyatinze abaishi bamutisinda mu ishyamba rya Nyungwe.

Ejo bundi twari benshi mu rugo rw’umubyeyi wa Padiri Nambaje.Twibukaga imyaka 3 amaze adukuwemo.Gusa buri mwaka,bigaragara ko agenda yibagirana kuko n’abaza gufata umukecuru we mu mugongo na bo bagabanuka.Biteye kwibaza.

Ngo byaba byarafashe ubusa

Hari tariki ya 21 Gashyantare 2014 ,ni bwo inkuru y’incamugongo yakwiraga hose ngo Padiri Evaristi Nambaje yaguye muri Nyungwe.Twabanje kugira ngo ni accident y’imodoka.

Umunsi wo kumushyingura ntituzawibagirwa.Buri wese yabonaga ko ari ibintu bidasanzwe.Ariko abayobozi banyuranye baraduhumurije ngo inzego zibishinzwe zizabikurikirana.abahagarariye_inzego_z_umutekano_n_abayobozi_batandukanye_nabo_bari_bahari
Ku munsi ngarukamwaka twaratunguwe.Batweretse agakapu ke yakundaga kugendana mu ntoki n’ako yatwaragamo computer.Ni byo inzego zari zishinzwe gukurikirana ibye zabagejejeho.Ngo « ibindi byafashe ubusa. »

Na Musenyeri we ntacyo yatubwiye

Agahinda k’ababyeyi be ntikagira urugero.Uwo mukecuru yasize aba yibaza, ngo « Ubu njyewe nasigariye iki? » Uretse no kuba hari abapadiri babiri, gusa abo mu muryango baba bavuga ngo « Na Musenyeri we ntacyo yatubwiye. »padiri-evariste

Hoteli yazize yarayisize

Abantu bakomeza kuvuga ko yazize Hoteli.Nyamara iyo Hoteli yarayisize.Ese hari icyo izamarira umuryango?Twashatse kumenya niba hari impozamarira bahawe cyangwa bateganyirizwa.Umukecuru ati »None se ibyo bintu byafashe ubusa,urumva hari ikindi baduha kitari ubusa,mwana wa? »

Hashize akanya kanini acecetse,yifashe mapfubyi.Natwe aho twari twicaye ntawabonaga icyo kuvuga.Nuko yongeraho ati »Upfuye koko burya aba apfuye,ibindi ni amashyengo.Sinarinzi ko nasaza uru, narabyaye padiri.. »Birababaje.

By Basabose Joas/Nyamasheke

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :