Njyewe nawe(série ):9.Agashyi

Nta buzima butagira umuruho
Buri murimo ugira uwawo muruho
Mu ruhando rwo kubaho.
Itandukanirizo ni umubabaro
05.Ushibuka aho washakiraga ibyishimo
Biza bisharira cyangwa bigashirira
Mu gashyi kaza ari agashya.

Ni aka wa mubyeyi wawurushye
Utagishyira no ku ruhu
10.Kuko ahorana imitima ihagaze.
Aburebera mu rugi bugicya
Utunyoni tukamubera inshuti
N’iyo atashye ntaho atinda
Aratebuka ngo ajye guteka
15.Atekereza umutegetsi umutegereje.

Uwo mutware we abatembera
Yitegereza ibimaze gukomera
Azagurisha agakoma iposhi


Itobokera mu bamuririmba ngo ni we bosi.
20.Ataha atinze ngo ntawe ungenga
Ibyo bamuhaye ngo birabishye
Yaba atamiye ngo nta cyanga
Uwabitetse ati ni ko ndeshya
Uje gukora iki nta burisho
25.Waruyobewe ko nta kunyu?

Agasuzuguro kagira ikiguzi.
Nyirimiruho agahabwa agashyi
Mu matama yombi atakisiga
Amavuta y’umukiro utari uw’amarira.

30.Hari n’ahandi bimeze ukundi
Aho kubana ari nko guhimana.
Uwabyaye benshi ariruhutsa
Iyo ahiriwe no gucutsa.
Baba ari hungu ndetse na kobwa
35.Ab’ibirumbo bakaba ab’umugore
Uta ibiheko aho bamuhema
Ngo genda mawe wowe wabyaye
Kandi arwana no kwikiza urubwa.

Ku bw’amahirwe biramuhira
40.Ntabure n’umwe wo kumutukura
N’uhisemo kuba mayibobo
Ntaba ashaka gukuza igisebo
Aba agambiriye kuziba icyuho.

Yagira ate ko uwaminuje
45.Yagiye ruhenu
Ngo ntaho ahuriye n’imiheno?
Rukerikibaye ntacyo akibazwa
Intera agezeho ni yo imwoshya
Ifaranga abonye ntaribika
50.Ntiyakwigomwa ifuraha
Kandi agendana n’ibigezweho
Buri munsi n’ibishya byawo.
Abafite byose babuze akana
Baratamira ntibirenge akanwa
55.Ko kuba Ciroryimigani
Ngo bizaribwa n’abiyicariye
N’ abahacumbikaga babibariye.

Bucyeye bwaho Bucyanayandi
Aca mu mucyamo
60.Nyiramubande iramuhanura
Agarutse imusozi yikubita agashyi
Atekereza ibirenze ibyo bavuga
Asanga igikwiye ari ukurera
Uwo azabisigira amushima ineza
65.Itari iy’ababyara bishinga icyara
Ngo ni ibyacu tuzabirya ye
Yagize neza kubitumenyera !

BY P.B

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé,je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté.Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable?N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable?Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer,nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous.Dans cette voie,je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :