Ngo abantu bakomeza kwibaza igituma umugabane wa Afurika udatera imbere.Mu gusubiza icyo kibazo,raporo iherutse ku bushakashatsi bwakozwe ku bihugu 44,yagaragaje uko bihagaze n’intambwe imaze guterwa.
Nk’uko African Capacity Report 2017 ibyerekana,ibihugu bitari bike byahagurukiye kudasigara inyuma.Byose byishyize hamwe mu cyo bise « The African Capacity Building Foundation« .Ibyagerageje gutera iyo ntambwe,ni ibyashyize imbere ikoranabuhanga ribifasha guhanga uudushya ( capacités scientifiques, technologiques et innovatrices).
Hagendewe ku bipimo ngenabushobozi kuri uwo mugabane( African Capacity Index ou indice de la capacité africaine,ICA 2016),u Rwanda ruza mu bihugu bitatu bya mbere n’amanota 68.2 inyuma ya Maroko( 71.6) na Tanzaniya(68,8).
Ibyo bipimo bishingira ku miterere y’inzego(environnement institutionnel)mu gushishikariza abaturage kwitabira ikoranabuhanga(stratégie de motivation et de formation)rikorera mu gihugu gitekanye(pays sûr) hagamijwe umusaruro ufatika(résultats tangibles.)
Bimwe mu byahesheje u Rwanda amanota,ngo ni uko rwahagurukiye kwigisha ikoranabuhanga mu bana,hakanashyirwaho ikigo gihuza kandi gihugura abakunda cyane iby’ikoranabuhanga.Icyo kigo ni cyo kitwa KLab(Knowledge Lab).Hari na bimwe mu bikorwa(services)bimaze kugerwaho ku buryo bushimishije:AgriGo Apps

, Safemotos, Academicbridge...
Mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari,Kenya(55.2)ni iya 17,Uganda(54.0) ikaba iya 19,Burundi(53.4)bwo ni ubwa 20.Kongo-Kinshasa ni yo itagaragara kuri uru rutonde kubera ibibazo by’umutekano.
N’ubwo ibihugu byose byakoze iyo bwabaga,ngo nta na kimwe kiragera ku rwego ruhanitse(Très élevé).Uretse 9 biri ku rwego rwo hejuru(Elevé),ibindi biri ku rwego rugereranije(Moyen).
Byumvikane ko urugamba rukiri rwose kugira ngo kuri uwo mugabane wa Afurika haboneke ibihugu byo mu rwego ruhanitse(Très élevé)ku rugero rumwe n’ibyitwa ko byateye imbere.Nta kwirara.Reka tuzarebe ikizahinduka muri uyu mwaka.
By P.B
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.