Tumenye imvano y’uyu mugani: WICA ICYUMWERU,INKUBA IKARIBIKA MU NDA

Hadutse imico yo kudatandukanya icyumweru n’indi minsi.Hasigaye hari abumva ko icyumweru ari umunsi ubonetse wose bageneye IKIRUHUKO.Hari n’abubahiriza ISABATO badakozwa iby’icyumweru. Esi iyi migirire yose ni iy’i Rwanda?Aho ntabarwanya icyumweru bagira ngo cyazanywe n’Abakoloni?

Icyumweru cya GIHANGA

Twibuke ko icyumweru(semaine)cya kinyarwanda kigira iminsi 5,hakabamo 4 yo gukora ari yo yitwa imibyizi;mu buke ni umubyizi ukaba ikigero cy’umurimo w’umunsi(mesure du travail).

Umunsi wa 5 ni wo witwa icyumweru(dimanche),mu bwinshi bikaba ibyumweru. Kuri uwo munsi birinda imirimo ivunanye nko guhingisha isuka,n’ibindi.Uwo munsi ni icyumweru cya GIHANGA, ukaba umunsi w’ikiruhuko(repos dominical).

Umuntu utawubahirije, akururira umusozi atuyeho ibyago by’amahindu(grêles), ndetse na we akikururira ibindi byo gukubitwa n’inkuba. Ari naho bakurije kuvuga ngo « Wica icyumweru, inkuba ikaribika mu nda« , bishatse kuvuga ko n’iyo byatinda urabiryozwa, ukabyishyura.

Uwo munsi wa 5 ari wo w’icyumweru cya kinyarwanda,akenshi ukunze guhurirana n’uw’Umuganura(mu kwa 8)maze imisozi igaterana,igasangira, abantu bose bakizihirwa kubera uwo mwihariko wa Gihanga wo kwibutsa abe kudaheranwa n’imirimo.

Ikiruhuko ku isi yose

Bitabaye iby’ihururu ry’iyo minsi mikuru ihuza imbaga,n’ikiruhuko kuri buri muntu ni ngombwa kugira ngo yitekerezeho,yongere imbaraga z’umutima zizatuma n’imirimo ikurikiyeho ayikora neza.

Uwashaka guhinyuza yareba hirya no hino ku isi aho biyemeje gukora iminsi yose nta kuruhuka ngo bararwanya ubushomeri!Urugero ni Ubushinwa cyangwa Ubuyapani.Kwiyahura bya hato na hato(suicide),gutandukana kw’abashakanye(divorces) cyangwa kutabona uwo muzarushingana(=kugumirwa,ku bakobwa batwawe no gushakisha ifaranga)

Aho gukoeza kwigana iby’abandi,ntekereza ko twari dukwiye kugaruka ku isoko maze ICYUMWERU CYA GIHANGA kikazaba ikiruhuko ku isi yose mu gihe Abanyarwanda bakerekana ko uburyo bwabo bwo kubara bufite ishingiro mu kurwanya ubukene kubera gusangira no gukwirakwiza mu bandi umunezero.

By Protogène BUTERA

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :