Yanditswe na Armel NIJIMBERE
Ibibazo by’umubano muke hagati y’u Rwanda n’u Burundi byateye igihombo gikomeye indaya zitunzwe n’umwuga wo kwicuruza.Ubusanzwe,uyu mwuga ukorwa n’ abakobwa n’abagore baboneka mu mijyi yose,haba Bujumbura,Muyinga, Cibitoke n’ahandi.Ubwo abagabo babasanga ni bitwa abakiliya.
Gusa ngo abagabo b’Abarundi ntibakunze kwishyura menshi kuko baba bamenyeranye.Ngo abashoferi bo mu Rwanda na Tanzaniya ni bo bishyura agatubutse kuko batazuyaza gutanga 60 000fbu(50$)
By’akarusho,ngo ibihugu byombi(u Rwanda n’u Burundi) bikibanye neza, aba bakobwa bashimishwaga cyane n’Abanyarwanda kuko batabikora kimwe n’Abatanzaniya.Ngo iyo bababonye,usanga babarwanira cyangwa babacungiye hafi nk’abapolisi bateze magendu.
Umukobwa umwe aryamana n’abagabo 5
Umwe muri abo bakobwa bakorera i Muyinga asobanura neza imikorere yabo,akabivuga mu rwenya rwinshi ngo « iyo abaguzi ari benshi umucuruzi ntashobora gukinga! » Ngo ni yo mpamvu umukobwa umwe ashobora kuryamana n’abagabo 5 cyangwa 6 ku munsi. Ati « iyo byaguhiriye,ku kwezi uba ufite amafranga nk’aya Dogiteri! »
Uko kubikora kenshi ngo bituma nta mugabo badashobora guhaza, yewe n’iyo yaba afite igitsina kireshya n’inzira!Kurara batabikoze na byo ngo byabatera uburwayi…Ikibazo bafite ni ugukora ako kazi katemewe kuko hari ubwo umukiliya w’umunsi aba umupolisi utishyura:iyo agufashe umuha ruswa y’ibyo uha abandi babiguze,ukamukira utyo,ariko ugatahira aho.
Ese bazabireka bigenze gute?

N’ubwo bimeze gutyo,kubireka si ibya vuba kuko ubukene ari bwinshi mu giturage.Ni yo mpamvu bava iyo za Bubanza,Ruyigi na Gitega bakiyizira i Bujumbura aho abo bashoferi bakiboneka bake bake.
Ntitwirengagize ko hari n’abandi bakora ubwo buraya atari uko bakennye, ahubwo ari ukubera kwikundira ubwigenge(souci de liberté)n’ikirori(esprit de fête)batabona iwabo kandi bakize bihagije rwose. Ahangaha ni ho umwijima urushiriza imbaraga urumuri.Ni aha Leta gukuraho no gukumira izo mpamvu zose.
By Armel NIJIMBERE
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.