Yanditswe na SIBORUREMA Isaac
Mu gihugu hose hamaze iminsi humvikana ibiza bidasanzwe. Abatari bake bahasize ubuzima. Mu Murenge wa Bweyeye na ho hakozweho. N’ubwo wisanganiwe ibibazo by’ubwigunge kubera ishyamba rya Nyungwe n’ibikorwa remezo bidahagije, iyo imvura iguye bihumira ku mirari.

Iyi Bweyeye ni umwe mu Mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi. Kujyayo no kuvayo, kuva na kera ntibikunze koroha kubera imisozi ihanamye cyane. Ku by’ingendo muri rusange, umuturage agera ku Karere akoresheje nibura amasaha 3 n’imodoka(iyo yabonetse). Hari n’ubwo bisaba kunyura i Burundi(kuzenguruka) kugira ngo agere mu yindi mirenge aciye Bugarama.
Ariko ubu noneho kubera ibiza byahibasiye, no kujya mu tugari ntibigishoboka. Nk’akagari ka Rasano kanyuramo umuhanda umwe rukumbi werekeza Nyabitimbo ugana Bugarama, noneho byabaye ibindi. Abarwayi bo kuri Poste de Santé yaho basubiye ku kabo, kuko na ambulance cyangwa moto itabona aho inyura.
Mu gutabara no kwirwanaho, abaturage ntako batagize. Barahagurutse barakora, ariko igice kinini kirenze ubushobozi bwabo. Bitewe n’uko kwiturira Ibutumvingoma, biragoye ko bazabona gitabara vuba. N’abayobozi babonye urundi rwitwazo. Natwe turabireba bikatuyobera. None se koko banyura he baje kubasura?

Abapadiri n’abakristu ba paruwasi ya Rasano bakoresheje imbaraga nyinshi kugira ngo nibura haboneke akayira gakomeza kubahuza na Bweyeye. Ariko se bizamara kangahe? Bamwe barabireba ngo ni uguhebera urwaje, nta kundi, Bweyeye izakomeza ibe iy’inyuma y’ishyamba. Dufite impungenge ko izibukwa ar’uko imvura yahise.

By Siborurema Isaac/RASANO
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.