Muri iyi minsi isigaye y’Igisibo, ndagira ngo mbagezeho iki gitekerezo cy’umubyeyi n’abana be: Umugore Nyiranda yabyaye abana 5. Uw’imfura akitwa Nzikoga, amukurikiza Nzikurasa; akurikizaho Nzikurora, amukurikiza Nzikwikorera; bucura amwita Nzikubara. Abana bamaze kuba bakuru, bahinga umurima w’uburo. Uburo bumaze kwera barabusarura, barabuhura, barangije bajya kubutura umwami.
Nuko babushyira ku gitebo baruzuza, babukorera Nzikwikorera. Amaze kwikorera yumva uburo ntibumuremerereye, aratura maze abwira bene nyina ati: « Uburo si bwose » Nzikubara araza arabara, ati »Ni koko habuzemo ururo rumwe. » Nzikurora araza ati »Ndaruruzi ruri mu rwara rw’inkuba ». Nzikurasa araza ararurasa, ururo ruramanuka, ruva mu rwara rw’inkuba rugwa mu mazi. Bahamagara Nzikoga, araza aroga, ururo araruzana, barushyira mu bundi buro. Nzikwikorera arongera arikorera, baragenda, bageze ibwami, batura umwami. Umwami arabashima, maze abaha inka barataha.
Bukeye, umwana umwe yahura inka zabo, undi ajya gutashya, undi ajya kuvoma, undi asigara atetse inyama. Bamaze kugenda, uwasigaye atetse ati »Barinde kuza basange ntariha kuri izi nyama! » Agufatira ibyatsi, aterura inkono ku ziko, ayikubita ku munwa, umwana arashya arapfa. Uwagiye gutashya, ati « Ndakomeza gutoragura urukwi rumwe rumwe, ndasanga abandi bancuze inyama! » Areba igiti kinini aragitema, atega umutwe ngo kigweho, yikorere agende. Umugogo w’igiti urakumanukira umwikubita ku mutwe, arahwera.
Uwagiye kuvoma, ati « Ndakomeza gutegereza ko ikibindi cyuzuzwa n’umureko, ndasanga abandi bancuze inyama »; aramanuka yiroha mu ruzi ngo avome vuba, na we arapfa. Uwari wahuye inka, ati « Ninkurikira inzira imwe, ndatinda kugera imuhira, nsange abandi bancuze inyama ». Ukuguru kumwe akunyuza mu nzira yo hepfo, ukundi mu yo haruguru, ngo arebe ukuhagera mbere, atange bene nyina kugera imuhira. Umwana aratanyuka, apfa atarenze n’aho yari ahagaze.
Abana ba Nyiranda bashira batyo bazize ubusambo bwabo. Nyiranda na we abonye abana bamushizeho, ati « Ntaho nsigaye ». Ariyahura, na we arapfa. Natwe rero twibaze: uretse icyo kivugwa ko ari cyo bazize, ubundi buriya babuze iki? Ese buriya ikibazo ni inyama koko?
Sources: Aloys Bigirumwami, Ibitekerezo, Nyundo 1971.
By Protogène BUTERA