Rwanda-Nyaruguru: Mu rusengero rwa Nyabimata, inkuba yahitanye abarenga 15

Yanditswe na

Caroline MUKAKAMALI/Nyaruguru

Abakristo bo mu Itorero ry’Abadive, uyu munsi bahuye n’ibyago bikomeye. Ubwo kwizihiza Isabato byari birimbanije, inkuba yakubise, ihitana 15 ako kanya, naho 40 barakomereka. Ibyo byabereye mu rusengero rwa Nyabimata, hafi ya Adenya na paruwasi gatolika ya Muganza.

Urwo rusengero rwubatse mu Karere ka Nyaruguru, ahahoze hitwa Komine Kivu. Iyo nkuru mbi ntiyatinze kumenyekana. Amakuru yahise akwira hose. Kubera iyo mpamvu, inama twari turimo ku Karere yahise ihagarara, abayobozi bose baratabara.

Twahageze za ambulance zatangiye gutwara inkomere ziberekeza ku bigo nderabuzima bya Nyabimata na Muganza. Abantu 6, barimo abana 4 bakomeretse cyane, ni bo batwawe ku bitaro bya Munini. Abo 6 bababaye bikomeye ku buryo bigoye kwemeza ko bari buramuke. Birumvika ko imibare y’abahitanywe n’iyo nkuba ishobora kwiyongera.

Ikigaragara ni uko inkuba muri uyu Murenge zimaze kuba ikibazo. Si muri uru rusengero gusa, kuko ku wa kane no ku wa gatanu w’iki cyumweru, zahitanye abandi baturage 2 zibatsinze mu ngo zabo.

N’ubwo ari igihe cy’imvura, ibi bintu byo gukubitwa n’inkuba ntibyari bisanzwe. Ese abantu bakwiye kubyifatamo gute? Iyo biba muri uru rusengero gusa, byari guha ingufu bamwe bahagurukiye kuzifunga! None ko no mu ngo itabababarira, igisubizo kira ikihe?

Dutegereje icyo inzego zishinzwe ibiza ziza kubivugaho n’ingamba zo kwirinda. Hagati aho twifatanije n’ababuze ababo. Imana ibakomeze, abagiye ibakire.

Byanditswe na Caroline MUKAKAMALI/Nyaruguru.

%d blogueurs aiment cette page :