Rwanda-RDC: Kuki izi mpunzi zabujijwe gusubira iwabo ?

Imyigaragambyo y’impunzi z’Abanyekongo yazishyamiranyije n’abapolisi b’u Rwanda maze 5 muri bo bahasiga ubuzima. Impamvu zabiteye ntizivugwaho rumwe, kimwe no gusubizwa mu nkambi ku ngufu.

Par

KAMALI Andrew, Karongi District

Muri iyo nkambi ya Kiziba hari abana benshi batangiye kureka ishuri kubera inzara

Hari hamaze iminsi havugwa urunturuntu mu nkambi z’impunzi z’Abanyekongo baba ahitwa Kiziba ho mu Karere ka Karongi(Kibuye). Kuva tariki ya 20 Gashyantare 2018, batangiye kwigaragambiriza ku biro by’Ikigo kita ku mpunzi( HCR).Impamvu yabibateye , ngo ni igabanywa rikabije ry’ibiribwa bahabwaga buri kwezi, kuko muri uku kwezi konyine byavanyweho 25%.

Ubusanzwe, ngo iyo nkambi ibarizwamo impunzi zisaga 17000(2014), utabariyemo abana kuko abagabo ari 7786, abagore bakaba 9193. Abo bose bahunze intambara z’urudaca muri Kongo kuva 2005. Hari n’abahageze muri 1996. Ni ukuvuga ko bamwe bamaze imyaka irenga 20 baba muri iyo nkambi cyangwa bakaba barayivukiyemo.

Hari n’abemeza ko iryo gabanywa ry’ibiribwa rijyanye na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gukuraho ubuhunzi. Abanyekongo bo basanga ibyo bitabareba.Ni naho bahera bahakana ibyo kubagira Abanyarwanda ku ngufu cyangwa kubashyira muri gahunda z’Ubudehe ngo bajye bafashwa hakurikijwe ibyiciro.

Abapolisi barashemo 5 bahasiga ubuzima

Icyo gikorwa cyafashwe nk’imyigaragambyo kandi mu Rwanda itemewe. Ni yo mpamvu Polisi yahisemo gukoresha ingufu z’umurengera kubera na 7 muri bo bari bamaze gukomeretswa.Na bo biraye muri izo mpunzi ku buryo 5 zahise zihasiga ubuzima, abandi 20 barakomereka bikomeye na 15 batabwa muri yombi.

Impunzi zakomeretse.jpg
Aba ni bamwe mu bakomeretse bari batabawe na bagenzi babo

Iyo myigaragambyo yari yiganjemo abana bato n’abasore bitwaje amabuye n’inkoni nk’abiteguye kwirwanaho cyangwa urugendo rurerure. Bose baribafatanye urunana. Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibyo izo mpunzi zakoze bitemewe, kuko zigomba gukurikiza amategeko y’igihugu cyazihaye ubuhungiro.

Barashaka gutaha, bagasubizwa mu nkambi ku ngufu

Inzego zose zakomeje gucicikana mu nkambi, zisobanura ko muri Kongo umutekano utaragaruka ku buryo babemerera gusubirayo.Nguko uko abashakaga gutaha iwabo basubizwaga muri iyo nkambi ku ngufu.

Impunzi zigaragambije
Abigaragambya bari basubijwe mu nkambi bashorewe n’abapolisi n’abasirikare

Twe nk’abaturage tubireba, twibaza icyo bishaka kuvuga bikatuyobera. Ese igihugu cyacu gifite nyungu ki mu kugumana izi mpunzi cyangwa kuzibuza gutaha? N’ubwo nyine ngo abashaka gutaha mu nzira zemewe babinyuza kuri HCR, twe dukeka ko n’izo nzira zitwa ko zemewe, basanzemo inzitizi bagahitamo kujya mu muhanda. Reka tubitege amaso. Ese izi mpunzi hari andi mahitamo zifite?

By KAMALI Andrew,Karongi

Auteur : protosbuyahoofr

Prêtre amateur de Philosophie politique et de Philosophie économique autant bien que du Droit de la Santé, je suis révolté par la misère de certains peuples vivant sous le seuil de la pauvreté. Ces questions me préoccupent: Pourquoi sont-ils dans cet état(de pauvreté)?Y a-t-il un moyen d'en sortir pour parvenir au bien-être atteignable? N'ont-ils pas droit au bonheur raisonnable? Mon doigt et mon regard se focaliseront sur les causes tandis que mon cœur méditera sur les actions susceptibles d'amélioration. Portant le même souci de nous informer sans polémiquer, nous ne tairons pas nos droits inaliénables ,car les devoirs s'imposent à nous. Dans cette voie, je compte sur vos commentaires et vos témoignages pour plus de lumière. P.B

%d blogueurs aiment cette page :