Mu Rwanda rw’imisozi igihumbi, abasore n’abakobwa bamenyereye gukandagira igare. Haba ahazamuka cyangwa ahatambika,nta na hamwe habatera ubwoba.Ndetse mu rwego rwo kuryongerera agaciro,ryari risigaye rikoreshwa no mu makwe,rigatwara abageni!Ntirikiri iryo kuvoma amazi no guterura imizigo.

N’ubwo amagare yigeze gucibwa mu mujyi wa Kigali,no mu mihanda ya kaburimbo,hirya mu cyaro afatiye benshi runini kandi atunze abatari bake.Aho basubirijwe ubwo burenganzira bwo kugenda mu mihanda nk’ibindi binyabiziga,ibyishimo ni byose.Umunyonzi umukubita igiceri cya 100 frw akaguheka mu rugendo rwa km hafi 5.Buri wese akabigiramo inyungu mu kazi ke no mu rugendo rwe adakererewe.

Imyaka 30 irashize
Umukino w’amagare uzwi nka « Tour du Rwanda » watangiye mu mwaka wa 1988.Birumvikana ko muri uyu mwaka wa 2018,ari isabukuru y’imyaka 30.Ni igihe cyo kwishimira ibyagezweho no gutegura neza abasore n’abakobwa bakunda uyu mukino kandi babifitiye impano ku buryo wabagira ibirangirire nko mu bindi bihugu.
Bibaye na mahire ko irushwanwa Nyafurika ryabereye mu Rwanda(13-18 février 2018).Ni igihe cyiza cyo kureba aho uyu mukino ugeze n’uko uhagaze mu ruhando rw’andi mahanga.None dore igihugu cya Eritrea cyegukanye imidali 20(harimo 10 ya zahabu),mu gihe u Rwanda rusigaranye 10 gusa(irimo 3 ya zahabu).

Birerekana ko urugendo rukiri rurerure.Areruya Joseph wari umaze iminsi atahukanye ibikombe, yaje ku mwanya wa 6.Mbese yabaye nka ya kipe itsindiwe iwayo.Icyakora ntawabura kuvuga ko ejo hazaza h’uyu mukino ari heza,inzego zibishinzwe nizikomeza kuwitaho no kuwushyigikira.
Ahandi amagare arubashywe
Mu bihugu byateye imbere no mu mijyi myinshi ikomeye,abantu barushaho gushishikarizwa gukoresha amagare bisumbye imodoka.Impamvu ni uko bifite akamaro ku buzima rusange(santé publique)kuko bigabanya ihumanywa ry’ikirere n’umwuka duhumeka wangijwe n’imodoka(pollution de l’air).Bisaba ko no mu mihanda,ayo magare ateganyirizwa inzira kandi zikubahirizwa.

Si ibyo gusa ariko,kuko kugendera ku igare bisigaye bifatwa nk’indi myitozo ngororambiri ya ngombwa kugira ngo umuntu yirinde indwara za hato na hato cyangwa umubyibuho ukabije.Nguko uko abashaka kuramba bahitamo kumara iminsi bagenda ku igare aho kuzayimara kwa muganga bivuza.Urugero ni urw’uyu musaza Robert Marchand wagize imyaka 105 akiruka n’igare!

Nababwira iki rero!Murabona ko n’ubwo rivuna, ryifitemo n’ubwungo bwo kurwanya ubusaza.
By Protogène BUTERA