Sport-Rwanda:Hari icyizere ko amagare n’umukino wayo bizakomera?

Mu Rwanda rw’imisozi igihumbi, abasore n’abakobwa bamenyereye gukandagira igare. Haba ahazamuka cyangwa ahatambika,nta na hamwe habatera ubwoba.Ndetse mu rwego rwo kuryongerera agaciro,ryari risigaye rikoreshwa no mu makwe,rigatwara abageni!Ntirikiri iryo kuvoma amazi no guterura imizigo.

Résultat de recherche d'images pour
Mu Bugesera,igare ryoroshya imirimo myinshi yo mu rugo.

N’ubwo amagare yigeze gucibwa mu mujyi wa Kigali,no mu mihanda ya kaburimbo,hirya mu cyaro afatiye benshi runini kandi atunze abatari bake.Aho basubirijwe ubwo burenganzira bwo kugenda mu mihanda nk’ibindi binyabiziga,ibyishimo ni byose.Umunyonzi umukubita igiceri cya 100 frw akaguheka mu rugendo rwa km hafi 5.Buri wese akabigiramo inyungu mu kazi ke no mu rugendo rwe adakererewe.

Image associée
Aha ni mu Karere ka Muhanga(Gitarama)aho abafite ubushobozi buke bifashisha amagare mu ngendo zabo

Imyaka 30 irashize

Umukino w’amagare uzwi nka « Tour du Rwanda » watangiye mu mwaka wa 1988.Birumvikana ko muri uyu mwaka wa 2018,ari isabukuru y’imyaka 30.Ni igihe cyo kwishimira ibyagezweho no gutegura neza abasore n’abakobwa bakunda uyu mukino kandi babifitiye impano ku buryo wabagira ibirangirire nko mu bindi bihugu.

Bibaye na mahire ko irushwanwa Nyafurika ryabereye mu Rwanda(13-18 février 2018).Ni igihe cyiza cyo kureba aho uyu mukino ugeze n’uko uhagaze mu ruhando rw’andi mahanga.None dore igihugu cya Eritrea cyegukanye imidali 20(harimo 10 ya zahabu),mu gihe u Rwanda rusigaranye 10 gusa(irimo 3 ya zahabu).

No mu bagore n’abakobwa,ikipe ya Eritrea iri imbere.

Birerekana ko urugendo rukiri rurerure.Areruya Joseph wari umaze iminsi atahukanye ibikombe, yaje ku mwanya wa 6.Mbese yabaye nka ya kipe itsindiwe iwayo.Icyakora ntawabura kuvuga ko ejo hazaza h’uyu mukino ari heza,inzego zibishinzwe nizikomeza kuwitaho no kuwushyigikira.

Ahandi amagare arubashywe

Mu bihugu byateye imbere no mu mijyi myinshi ikomeye,abantu barushaho gushishikarizwa gukoresha amagare bisumbye imodoka.Impamvu ni uko bifite akamaro ku buzima rusange(santé publique)kuko bigabanya ihumanywa ry’ikirere n’umwuka duhumeka wangijwe n’imodoka(pollution de l’air).Bisaba ko no mu mihanda,ayo magare ateganyirizwa inzira kandi zikubahirizwa.

Résultat de recherche d'images pour
Inzira z’amagare zigomba kuba ziteguye neza, n’ibyapa mu muhanda bigaragara.

Si ibyo gusa ariko,kuko kugendera ku igare bisigaye bifatwa nk’indi myitozo ngororambiri ya ngombwa kugira ngo umuntu yirinde indwara za hato na hato cyangwa umubyibuho ukabije.Nguko uko abashaka kuramba bahitamo kumara iminsi bagenda ku igare aho kuzayimara kwa muganga bivuza.Urugero ni urw’uyu musaza Robert Marchand wagize imyaka 105 akiruka n’igare!

Résultat de recherche d'images pour
Robert Marchand,le plus vieux cycliste du monde(Le Parisien)

Nababwira iki rero!Murabona ko n’ubwo rivuna, ryifitemo n’ubwungo bwo kurwanya ubusaza.

By Protogène BUTERA

Imikino: Ni iki cyateye umutoza Masudi wa Rayon Sports kwegura?

Nyuma y’imyaka 2 atoza Rayon Sports,Masudi Djuma yatunguranye.Ubwo Gikundiro yatsindaga ikipe ya Azam FC ku mukino wa gicuti wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7/07,byabaye ibirori bivanze n’agahinda kuri bamwe batasobanukiwe igiteye Masudi kwegura,n’ubwo we avuga ko ari impamvu ze bwite.Ese ni byo koko?

Gutsindwa na Espoir FC

Kuba Rayon Sport itarashoboye no gutwara igikombe cy’Amahoro,ishobora kuba imwe mu mpamvu ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahereyeho bufata uyu mutoza nk’ufite ubushobozi buke,dore ko bari baherutse no kumuhagarika.

Muri icyo gikombe cy’Amahoro,Gikindiro yatsitariye kuri Espoir FC yayibujije kugera kuri 1/2.Yarangirije ku mwanya wa 3 kuko cyatwawe na APR FC.Bamwe ntibatinye kuvuga ko umutoza yaguzwe,akitsindisha ku bwende kugira ngo ahe indi kipe amahirwe.

Kudahabwa igikombe ku gihe

Indi mpamvu ishobora gutera uku kwegura,ni ishingiye ku zindi zatumye Rayon Sports idahererwa ku gihe igikombe cya Shampiyona yatsindiye.Kuki bitishimiwe cyangwa ngo bishishikarirwe nk’uko bisanzwe bigenda ku yandi makipe?

None se ntibitangaje kubona FERWAFA,Ishami ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda,itegereza amezi abiri kugira ngo yemeze ku mugaragaro ko Rayon Sports yatsindiye icyo gikombe?

Kubera ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi bwa Gikundiro na FERWAFA,Masudi ashobora kuba yarabonye Rayon Sports izagorwa bikomeye no kongera gukoza intoki kuri bene kiriya gikombe mu myaka ya vuba.

Azasimburwa n’uyora akayabo

Ikindi gikomeye ni imishahara y’abakinnyi ikunze kuba ikibazo muri iyi kipe,bigatuma ab’abahanga bigendera mu yandi makipe abahemba neza.Ibi Masudi yabifataga nk’aho Rayon Sports yabaye Pépinière!

Na we ashobora kuba atagishoboye gukomeza gutoza Rayon Sports kubera kuyikunda gusa.None haba hari indi kipe ikomeye yamaze kumutera imboni no kumwizeza agatubutse?

Ikibabaje ni uko abayobozi ba Rayon Sports bazirukira gushaka umutoza w’umunyamahanga(umuzungu)bazahemba akayabo k’amadorari yikubye incuro icumi cyangwa zirenga ayo bageneraga Masudi.Muri icyo gihe kandi abakinnyi bamenyereye bazaba bayishizeho bigendera.

Muti  « bazashaka abandi na bo bakomeye! » Reka dutegereze…

By P.B