Benshi bazakubwira ko amagi atera kubyibuha! Nuko nawe, uko inkoko iteye ugahitamo kuyagemura ahandi cyangwa kuyagurisha ku isoko ngo wigurire ibijumba cyangwa akawunga biri bwuzure inkono, maze abana bakarya bakegura ibondo. Bikaba aka wa mugani wa kera ngo « Amagi ni ay’abapadiri n’abazungu! »
Birakwiye ko twibaza icyo bo abamarira cyangwa bayakundira bituma bayatangaho ayo mafaranga. Birashoboka ko imibare yabo ari insumbanyagaciro. Buriya bamenye mbere icyo amarira umubiri ku buryo badatinya kuyagura.Tubigireho.
Muri iki gihe cy’Igisibo, abakundaga inyama cyangwa abazibonaga kenshi, barazigomwa. Muri icyo gihe, kugira ngo umubiri ukomeze gukora neza, abadashobora kubona amafi, birashoboka ko bazisimbuza amagi.
Impamvu si iyindi, uretse no kuba adahenze cyangwa ngo agore kuyabona, afite intungamubiri zinyuranye(vitamines,protéines,fer…)zituma umubiri umererwa neza kandi n’imyakura(système nerveux)igakora neza ku buryo muri ya minsi 40 y’Igisibo, umuntu aba yiyongereyo imyaka itabarika yo kubaho!
Niba ushaka guhinyuza,kora uyu mwitozo wirebere:
FATA AMAGI 77 UKUREMO IMYAKA UFITE. IGISUBIZO UBONYE UGITERANYEHO AMAGI 1940, NUTABONA UMUBARE URANGA UMWAKA WAVUKIYEHO, UZAMBWIRE!
None se uhereye aho, ni ukuvuga ko urya amagi angahe buri mwaka, mu byumweru 52 biwugize?
Bimenye neza, ayo mahirwe ari mu biganza byawe n’ubushobozi bwawe. Subiriza hariya munsi handitse, « LAISSER UN COMMENTAIRE. »
IGISIBO gihire kuri buri wese!
By Protogène BUTERA