Umutagatifu twibuka: Sainte Rita, umuvugizi w’abihebye

Mutagatifu Rita ni umwana wavukiye mu za bukuru kuko ababyeyi be bamubyaye bashaje. N’ubwo we yashakaga kwiyegurira Imana, abo babyeyi ntibamukundiye, dore ko bo bari bakeneye kwibonera utwuzukuru.

Yaje kwemera ko bamushyingira Paul Manchini Fernadino wamubereye umugabo w’umunyamahane kurusha intare. Babyaranye abana babiri, maze ubugwaneza n’ubupfura bwa Rita bugenda buhindura uwo mugabo gahoro gahoro.

Nyuma y’imyaka 18 babana, Fernandino yaje kuba umunyamahoro cyane kugeza ubwo abanzi be bamwivuganye atabarwanyije ngo abivune kandi yari indwanyi y’ikirangirire. Icyo gikorwa abana be ntibakihanganiye na gato ku buryo bakuze bashaka guhorera se bidasubirwaho.

Rita yakomeje kubigisha no kubinginga ngo bareke ibyo bitekerezo n’izo nzira biba iby’ubusa. Abonye ko ari ntacyo yabikoraho kindi,yiyemeza gusaba Imana ko yabitwarira aho kugira ngo ababone bahindutse abicanyi(assassins).

Aho Imana yumviye isengesho rye, uyu mubyeyi wari umaze kuba umupfakazi n’incike(yari asigaye wenyine rudori), yahagurukiye kunga imiryango yari ishyamiranye aho mu gihugu cy’Ubutaliyani. Na we amaze kubabarira abishi b’umugabo we, yinjiye mu kigo cy’Abihaye Imana biyambaza Mutagatifu Agusitini(Ordre de Saint Augustin)ngo Yezu ahindure isi n’abo yacunguye.

Sainte Rita Avocate des Causes perdues
Sainte Rita dans la prière d’intercession

Muri uwo muryango, bagenzi be batangariraga ukwihangana n’ubugwaneza bye bitangaje. We wavutse mu 1381, yatabarutse tariki ya 22 Gicurasi, ari wo munsi Kiliziya imwibukaho nk’umurinzi n’umuvugizi w’abihebye(avocate des causes désespérées),kugira ngo ibyifuzo byabo bihinduke nk’indabo nziza zigenewe Yezu wazutse.

Dore rimwe mu masengesho(en français)bamutura(Sainte de l’impossible):


Sainte Rita, avocate des causes désespérées, priez pour nous.
Sainte Rita, j’ai recours à vous, que tous proclament « la sainte des impossibles ».
Je suis angoissé, dans une impasse.
Je vous implore, car j’ai confiance en vous et j’espère être rapidement exaucé,
car vous êtes proche de notre Père du ciel.
Rendez le calme à mon esprit.
Je ne vois pas de solution humaine, mais je me confie à vous
que Dieu a choisie pour être « l’avocate des causes désespérées ».
Si mes péchés sont un obstacle à la réalisation de mes désirs,
obtenez-moi de Dieu la miséricorde et le pardon.
Ne permettez pas que je reste plus longtemps dans l’angoisse
et daignez répondre à la confiance que je place en vous.
Sainte Rita, qui avez si intimement participé à la passion de Jésus,
priez pour moi et venez à mon secours.
Amen.

Umunsi mukuru mwiza ku bamukunda no ku bamwiyambaza bose; ku buryo bw’umwihariko, abitwa ba Rita.

Abashaka kumwiyambaza mu isengesho ry’iminsi icyenda(neuvaine),namwe ntimucikanwe:


Glorieuse Sainte Rita, toi qui pendant des années as connu la souffrance, nous nous tournons vers toi avec confiance et nous te prions :
– Quand le fardeau de la croix nous écrase, aide-nous à le porter avec amour, comme toi : Sainte Rita, prie pour nous.
– Quand la croix nous fait peur et que nous cherchons la fuite, obtiens-nous le courage de l’affronter franchement et humblement : Sainte Rita, prie pour nous.
– Quand les autres nous sollicitent dans leurs épreuves, aide-nous à rester fidèles, fermes comme Marie au pied de la croix : Sainte Rita, prie pour nous.
– Pour cette intention (…). Toi la sainte des causes impossibles, je t’en prie, intercède auprès du Père éternel : Sainte Rita, prie pour nous.


Notre Père – Je vous salue Marie – -Gloire au Père
-Prière à Sainte Rita

%d blogueurs aiment cette page :