Umusomyi wacu yabajije aho yakura umuti wo kunyara ku buriri kandi ari mukuru.Ngo ni ikibazo yahoranye kuva akiri muto.Abakuru bamubwiraga ko nazana umugore akagira n’abana bizacika.Nyamara abana bamaze kuba 4 bikimukurikirana.

Ishyano muraribarirwa!
Aho bibera bibi cyane ngo ni uko umugore we amuhoza ku nkeke amwita inkunguzi.Uko babyutse,ikibazo aba ari kimwe buri gihe: « Abana bazajya banyara ku buriri, nawe unyare kugeza ryari? »Ngo kubera kwanga ikimwaro no kwiteza abana,yagezeho akajya yirarira mu kabari.
None rero ati « Mungire inama cyangwa mumbwire umuti waba uwuhe kugira ngo nsubire iwanjye mu buryamo nk’abandi bagabo nta pfunwe. » Ubusanzwe,ibibazo nk’ibi abantu bakunze kubyihererana, bakumva nta mpamvu yo kujya kwa muganga kandi ntaho baribwa cyangwa bababara.

Kwirinda biruta kwivuza
N’ubwo nta wundi ushobora kukwandikira umuti ukwiye uretse muganga,ariko burya ngo « Kwirinda biruta kwivuza. »Icyiza kuruta byose ni uko abo bireba bose bakumva ko icyo kibazo ari indwara cyangwa ibimenyetso(symptômes) by’indi ndwara, ko atari UBUKUNGUZI(porte-malheur).
Mu ndimi z’amahanga,iyi ndwara yitwa « énurésie »(pipi nocturne au lit).Impamvu ziyitera ni nyinshi kandi ziratandukanye.Ishobora kuba indwara y’igisekuru cyangwa y’ikiryango(héréditaire),bityo ikaba uruhererekane.Icyo gihe,bene ubwite biga uko babyitwaramo.
Hari n’ubwo iterwa n’uko urwungano rw’inkari(système urinaire)rudakora neza cyane cyane nk’iyo agasabo k’indurwe(vessie)gafite ibibazo.Ahangaha ni bwo iba ikimenyetso cy’izindi ndwara zitandukanye nka Diabètes, Alzheimer,umuhangayiko ukabije(stress),n’izindi.
Uko wabigenza
N’ubwo uwatse ubufasha atatubwiye imyaka ye,akwiye kumenya ko abantu bageze mu za bukuru(hejuru ya 75)batangira kugira ibi bibazo(abagore kimwe n’abagabo) kuko imitsi imwe n’imwe iba yararegeye ku buryo inkari zimena(fuites urinaires)nk’uko biba ku mwana uri munsi y’imyaka 5 utaragira imitsi y’ikibuno(sphincter)ikomeye.

Aho kwigunga cyangwa ngo arare mu kabari,agomba kurushaho kwiyitaho: kwihagarika kenshi(aux toilettes)nta kurindira cyangwa gutegereza cyane,kandi akirinda gufata ibinyobwa ibyo aribyo byose nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18h)kugira ngo bitamutera kubyuka kenshi nijoro cyangwa kwiganyira kubyuka ari byo byongera ibyago byo kunyara ku buriri bene ako kageni.
Iyo bikomeje,nta kundi ni ukwegera muganga kuko ashobora kukwandikira imiti wafatanya na alarme (STOP PIPI) igukangura mu gihe cyose umubiri ugaragaje ubushake bwo kunyara nijoro.
Ntibitangaje ko yanakugira inama yo kwambara imyenda y’imbere yabugenewe(couches ou protections à énurésie)nk’uko abagore n’abakobwa babigenza iyo bari mu mihango.Ahasigaye ni ahawe kuri urwo rugamba rwo kwisubiza icyubahiro.
Sources: medisite.fr
By Protogène BUTERA
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.