Mu Rwanda, mu Turere dutandukanye, hamaze iminsi havugwa ibibazo by’ABASHUMBA bigabiza imirima y’abaturage bakayishoramo inka cyangwa bagatema imyaka nk’amasaka, imigozi y’ibijumba, urutoki n’ibindi bakajya kubiha inka za ba SHEBUJA ziri mu biraro. Ngo iyo hagize ukoma barakubita bakanoza, cyangwa bakamutemesha nanjoro bakoresha bahira.
Nakomeje kubyumva nsanga ibikorwa nk’ibyo bivanze n’urugomo n’ubugome byari bisanzweho mu Rwanda rwa kera, bigakemurwa n’Umwami wenyine kuko yari NYIRINKA na NYIRINGOMA.
None se mu Rwanda rw’ubu, niba abaturage batabaza abayobozi b’inzego zibanze ntihagire igikorwa, ni ngombwa ko bikemurwa na Prezida wa Repubulika, ngo ni uko izo nka ari iza ba AFANDI mu ngabo z’u Rwanda?
Mu gushaka igisubizo, nasanze dukwiye kongera kwiyibutsa iki gitekerezo cya SEMUHANUKA na bagenzi be b’abatunzi basakiranye na ba NYIRIMIRIMA rugacibwa n’Umwami. Ese mu gihe hatarajyaho Itegeko rihana ryihanukiriye bene ibyo bikorwa, Perezida yaruca nk’Umwami bigakunda? Tubikurikirane:
Semuhanuka yaraturanye n’abandi, agatunga inka na bo bagatunga izindi.Bukeye hatera inzara mu nka,zibura ubwatsi zirisha. Semuhanuka ati »Inka zacu zirashonje,muzaze twahure ku Mugina wa Ndiza, hari uburo n’amasaka, tuzabyahure inka zacu nijoro. » Abandi na bo barabimwemerera.
Sources: Mgr Aloys BIGIRUMWAMI,IBITEKEREZO,Nyundo,1972,p.93
Nuko arababwira ati « Nibumara kwira, mucyure inka zikamwe, nizihumuza murumva mvugije akamo, mwihereze inzira, munjye inyuma. » Inka zimaze guhumuza araziroongoora, avuza akamo, baramwumva, baherako na bo barongora inka zabo.
Semuhanuka ariko arongora inka imwe; si ukuyikubita ayigirira nabi, igenda ita amase inzira yose. Bagenzi be bati « Semuhanuka yadusize,inka ze zagiye ». Agiye kuhagera, inka ayicisha hirya, arakimirana aragaruka yisubirira imuhira, abandi na bo barakomeza, bahura inka muri ya masaka no mu buro, bibwira ko Semuhanuka yahuye inka ze aziturukije mu rundi ruhande rw’umurima.
Bararagira, igitondo kimaze gutangaza, bene imirima barazibona bavuza induru, barahurura batabaza abaturanyi babo, baraza bafata abashumba, barababoha babashorerana n’inka zabo babajyana i Bwami.
Umwami ababaza uko byagenze, yohereza n’abajya kureba, baraza bati: « Ni koko, inka zarabiciye« . Umwami ati « Simbiica, nta n’ikindi mbatwara, ariko izo nka zabo nimugende muziigabanye. Baragenda barazigabanya, buri wese ajyana izihuye n’ibyo yangirijwe, naho bene zo bataha amara masa.
Si njye wahera!
Protogène BUTERA