Espoir FC yakojeje isoni APR FC iyitsindira iwayo

Ni akumiro.Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 gicurasi,ikipe ya Espoir yatsinze iya APR iyisanze iwayo i Kigali.

By KAMANZI Isaac

Byari bisanzwe bimenyerewe ko Espoir itsindira amakipe menshi ku kibuga cyayo cya Rusizi,ariko yasohoka bakayinyagira.Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gicurasi si ko byagenze.Yari yasuye APR FC,iyikora mu jisho iyitsindira mu rugo iwayo i Kigali.

Abakinnyi ba Espoir bihagazeho

Iyi kipe y’abasirikare yakinaga isa n’aho ntacyo igikiza kuko yizeye umwanya wayo wa kabiri nyuma y’aho Rayon Sport yegukaniye umwanya wa mbere wayihesheje igikombe.Naho Espoir yo yarwanaga no kuzamuka ngo ibe yafata nibura umwanya wa 7 muri iyi Shampiyona.

Umuzamu Ndayishimye Hussein yafashije Espoir

Ibyo kuri uyu munsi byayihiriye.APR yayibanje igitego,maze mu minota mike irayigaranzura,irishyura ndetse ishyiraho n’agashinguracumu mu minota yanyuma,nuko ikoza isoni Ingabo z’Igihugu izihagitse ibitego 2 kuri 1.

Mu mikino nk’iyi,abakinnyi b’amakipe mato baba bafite intego n’akarusho ko kwiyerekana kugira ngo babe bagurwa n’amakipe akomeye.Ibi na byo byongera imbaraga mu ikipe,rimwe na rimwe bikarangira abitwaga ko bakomeye bahanantutse ku ntebe zabo.

Abafana ba APR bumiwe

Nguko uko Espoir yatunguye APR ikayitsinda ibitego 2 bya Kyambadde Fred na Nkurunziza Sadi mu gihe icya APR yabonye nk’umuti cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjiri.

Ubwo APR FC yasohokanye ipfunwe,abafana bagataha bifashe mapfubyi,Espoir iracyafite umunsi 1 wo kwerekana ko iri mu makipe makuru.Ese izabigaragariza kuri Muhanga FC?Ni ah’imibare y’umutoza Saidi Abed.

Umutoza Saidi Abed wa Espoir

By Kamanzi Isaac/Kigali

%d blogueurs aiment cette page :