Imyaka 120 irashize uyu muti utangiye gukoreshwa.Hari mu 1899 ubwo laboratoire yitwa BAYER yawushyiraga ku isoko.Na n’ubu ukomeje kwitabirwa na benshi.Impamvu si iyindi, ni uko bishoboka ko ibinini bya aspirine birinda indwara zitari nke.
Umuntu agira umuriro mwinshi(fièvre),ikinini cya aspirine kikawuzimya mu kanya gato.Icyo abenshi bawukundira ni uko urinda amaraso gufatana(anti-coagulant)bityo ukoroshya itembera ryayo(circulation sanguine).

N’ubwo uwo muti ufite nanone ingaruka mbi(effets indésirables) nko kuribwa mu gifu(gastrite)no kubabara mu nda(douleurs abdominales),ngo ushobora kugabanya ibyago byo kwandura kanseri y’umura(cancer du colon)no kuba wakwicwa n’indwara z’umutima(attaque cardiaque) cyangwa umuzamuko w’amaraso(hypertension).
Felix Hoffmann(Umudage)wayivumbuye mu 1894,byamusabye imyaka 5 kugira ngo yemeze BAYER yakoreraga,ko umuti we uvura koko. Yabanje kuwukoresha kuri se we umubyara,nuko abandi baganga baboneraho.Kuva muri 2008,uwo muti ukwira ku isi yose ukorewe 85% muri Espagne(Langreo)na 15% mu Budage no mu Bufaransa(ASPIRINE du RHONE).

Kuba Ishami ryita ku Buzima ku Isi yose (OMS)rishyira uyu muti mu rwego rw’imiti y’ibanze(médicaments essentiels) ngo umuntu yafata ku mugoroba kugira ngo amaraso atembere neza mu ijoro,bituma intambara ibica bigacika hagati ya ASPIRIN BAYER na ASPIRINE DU RHONE ngo hazemezwe nyir’ibitangaza.
Nyamara ahubwo icyari gikwiye ni ugushyira imbere ibitangaza ukora mu mubiri aho kwita bikabije ku byo ukora mu mifuka ya ba nyirawo kubera ufatwa na benshi ku isi,cyane cyane abagore batwite.
Source: Doctissimo
By Protogène BUTERA
Vous devez être connecté pour poster un commentaire.